AKARENGANE

Ruhango : Barakangurirwa gukoresha uburenganzira bwabo bwo gusaba gukemurirwa ibibazo

 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe iterambere ry’abaturage, Munyeshyaka  Vincent, arakangurira abatuye umurenge wa Byimana n’abanyaruhango muri rusange kwitabira gahunda yashyiriweho gukemura ibibazo by’abaturage buri cyumweru, aho abaturage n’abayobozi bahurira hamwe bagafatanya gukemura ibibazo by’abaturage. 

Munyeshyaka Vincent

Munyeshyaka Vincent (MINALOC)

Ubu butumwa yabugejeje ku baturage b’umurenge wa Byimana ku gicamunsi tariki ya 22 Gashyatare 2017 bari bateraniye mu Mudugudu wa Rugerero, Akagali ka Kamusenyi mu gikorwa cyo gukemura ibibazo by’abaturage.

Ari kumwe n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Ruhango muri gahunda yo gukemura ibibazo by’abaturage aho mu Kagali ka Kamusenyi, Munyeshyaka yibukije ko  gusanga abaturage iwabo no gufatanya nabo gukemura ibibazo bafite ari igikorwa cy’imiyoborere myiza, akangurira abaturage kwitabira iyi gahunda kandi bakagira uruhare rugaragara mu gukemura ibibazo biba bihari.

Ati “Nagira ngo nibutse ko ubu ari uburyo bw’imiyoborere myiza bwagiyeho kugira ngo abaturage mufatanyije n’abayobozi banyu mukemure ibibazo byanyu”.

“Hari ibibazo mugirana mu miryango yanyu, mugirana hagati yanyu mu buzima bwa buri munsi. Turagira ngo uyu mwanya ujye uba uwo gukemura ibyo bibazo”.

Akomeza  avuga ko ubuyobozi bukuru bw’Igihugu buhangayikishijwe  n’imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage, iryo terambere rikaba ridashobora kuramba mu gihe abaturage bafite ibibazo. Bityo yibutsa abaturage gukoresha uburenganzira bafite bwo gusaba abayobozi kubakemurira ibibazo kuko ari inshingano yabo, no gusaba ko abatabikemura kandi babifitiye ubushobozi bakurwa mu myanya baba barimo.

Yahaye kandi abaturage ubutumwa bukangurira buri wese kugira isuku, buri muntu ku giti cye, no kwita ku isuku rusange kuko isuku ari isoko y’ubuzima bwiza. Ati “Ubuzima bwiza ni ishingiro ryo kuba umuntu yabasha gutera imbere ndetse akanateza imbere igihugu”.

By’umwihariko yakanguriye ababyeyi kwita ku isuku y’abana, isuku yo mu ngo, no kugira ubwiherero bwujuje ibyangombwa kandi bugahora busukuye, cyane ko byagaragaye ko hari abantu benshi batagira ubwiherero, mu babufite nabo hakaba hagaragaramo  benshi batabugirira isuku ikwiye. Ati “Rwose abantu nibacike ku ngeso yo gukubura baganisha mu gikari”.

abaturage

Abaturage batanga ibibazo

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi François Xavier, we yagarutse ku butumwa bukangurira abaturage kwirindira umutekano by’umwihariko bakaza amarondo kugira ngo bakumire ubujura bw’imyaka n’ubw’amatungo, kuzigamira ubwisungane bw’ubuzima, no gukoresha amafumbire n’inyongeramusaruro mu buhinzi kugira ngo babashe kugera ku musaruro mwinshi, cyane ko Leta iba yabahaye ubwunganizi. 

Mu mwanya w’ibibazo, habajijwe ibibazo byinshi bifitanye isano n’amakimbirane ashingiye ku mitungo y’imiryango. Minisitiri Muyeshyaka akaba yahereyeho asaba abaturage gukoresha umwanya nk’uyu n’umugoroba w’ababyeyi gukemura ibyo bibazo no kunga imiryango.

Ati “Nagirango mbakangurire gufatanya gukemura ibibazo: nimufatanye mu bibazo bito bito bigenda bigaragara; nimufatanye mu kunga imiryango, abavandimwe be kuryana mureba ngo museke cyangwa murebe iruhande. Nimukoreshe umugoroba w’ababyeyi mukemure ibibazo bitandukanye biri mu baturage.

Ku bufatanye bw’abayobozi ku nzego zose zari zihagarariwe ndetse  n’abaturage ibibazo byabajijwe byahawe ibizubizo, ibindi bihabwa inzira bizakemukamo. Ibibazo bibiri bikazakemurwa ku bufatanye na Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu.

Kagaba Emmanuel,umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM