Abaturage b’umurenge wa Tabagwe, Akarere ka Nyagatare , bavuga ko kugirango imihigo yawo igerweho ari ngombwa ko habaho ubufatanye hagati y’ abaturage n’Ubuyobozi bityo buri wese agatanga umusanzu we.
Abaturage b’Umurenge wa Tabagwe , basanga ari byiza kubona iterambere rigenda ribegera bigatuma ubuzima , ubukungu bwiyongera ubuzima bukarushaho guhinduka ibi byose bakabikesha umutekano bagasanga ugomba kwitabwaho by’umwihariko gutyo bakarushao gukora cyane kugorango batere imbere.
Mukagasana Olive, ufite imyaka53, avuga ko atuye mu Kagali ka Nyabitekeri, Gitengure agira ati, “ Nubwo nta butaka afite ahinga akodesha , ariko ashimishwa n’ibyo yigezaho abikesha gukora bityo ubuyobozi bw’ umurenge wabo bukaba bwariyemeje gutanga serivisi nziza no guteza imbere ibikorwa by’amajyambere.
Naho Karasira Celse, utuye mu Kagali ka Tabagwe, agira ati, “Gukora abantu bafite umutekano niyo soko y’ terambere tugenda tugeraho,tugasanga umutekano ukwiye gusigasirwa mu buryo bwihariye umurenge wacu ukaba wariyemeje gufatanya n’abaturage mu kuwubungabunga .”
Uwingeneye Clémentine w’I Nyagasigati,, agira ati,“Indoto za mbere nzikura ku mutekano, izindi nkumva nifitemo n’ubushobozi, Ubushobozi bwa mbere ni ibitekerezo bizima kuko iyo ufite ubushake n’ibitekerezo ibindi birizana. Kugira ngo byo tumaze bizarambe ni uko umutekano dufite wakomeza. Dushima muri iki gihe imiyoborere y’umurenge wacu, ubu dufite gitifu utugira inama kandi akayobora mu bwitonzi, ibi turabishima kuko bituma dukora imirimo yacu neza ntawe uduhungabanyije.”
Naho umuturage wo mu Kagali ka Gishuru,, avuga ko iterambere bagenda bageraho ryihuta ku muvuduko ushimishije barikesha ubuyobozi bwiza bw’umurenge uyobowe na Gitifu Ukwishatse Ignace.
Agira ati, “Icyerekezo cyiza cy’ubuyobozi bwiza cyo guharanira iterambere ry’abaturage batuye umurenge wa Tabagwe niho hakomoka imbaraga zo gukora ibikorwa by’iterambere bigaragara mu Murenge wa Tabagwe.”
Akomeza avuga ko kuvaGitifu Ukwishatse Ignace yatangira kuyobora Umurenge wa Tabagwe , nubwo hashize amezi atari menshi i hari byinshi bigenda bihinduk,birimo kuba bamwiyumvamo, kuko ibyo bakora babikora mu mutuze bijyanye na gahunda zibanogeye , zirimo mituweli,umutekano wakajijwe, kugira isuku mu ngo no ku mubiri Ibyo byose baka bikesha imiyoborere myiza.
Yongeraho ko bazagumya kugenda nawe, kandi bamusaba gukosora n’ibindi bigoramye kugirango bagire icyo bigezaho mu iterambere, ukosheje agahanwa hakurikijwe amategeko nihagire urenganywa ahubwo akagirea inama gutyo umurenga ugakomeza gutera imbere abaturage bakaba mu bwigunge.
Ukwishatse Ignace,Umunyamabanga Nshingwa bikorwsa w’Umurenge wa Tabagwe
Kuradusenge, w’Kangoma na Kamagaju Liberata., mu Kagali ka Nyabitekeri, , bavuga ko ibihe bitandukanye byerekana ko umuyobozi uhamye ugendanye na gahunda ateza imbere abaturage.
Bti umurenge wacu ukomeje kugenda utera imbere, ubu turizera ko hazahinduka byinshi mu gihe gito tubikesha umunyamabanga nshingwabkorwa wacu, Ukwishatse Ignace kubera gahunda ze aho asaba abaturage guhaguruka bagafatanya mu iterambere ry’umurenge kuko ibikorwa byose aribo bigenerwa.
Mu mvugo ye, Mukamazimpaka Divine, wo mu gace ka Kaborogota, agira ati, “Umuyobozi wacu adukangurira kugira isuku ahantu hose haba mu ngo, ku mubiri no mu myambarire, aho dukorera (Butiki, resitora, utubari). Ubu aho unyuze hoze ku mihanda no mu migederano hagahora hakeye.
Abandi baturage bemeza ko umuyobozi w’umurenge wabo abagisha inama cyangwa akaganira n’ababakuriye kugirango ibikorwa biteganyijwe babyibonemo akaba ariyo mpamvu bagenda batera imbere.
Nyirakubumba Béatrice, umwe mu baturage, avuga ko abaturage ikindi bashimira Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tabagwe, Ukwishatse Ignace, ari uko iyo abaturage bageze ku murenge abaha serivisi nziza , bakifuza ko byakomeza kugirango bigumye guhesha isura nziza umurenge ku baje bawugana.
Agira ati, “Ariko nubwo ku murenge batanga servisi nziza, hamwe na hamwe mu tugari , hari abayobozi bagisiragiza abaturage, ibyo bikaba bikwiye gukosoka kuko bitajyanye n’miyoborere myiza Umurenge wa Tabagwe wiyemeje mu ntego zawo.
Undi muturage, yemeza ko umurenge wabo ugenda utera imbere, ibyo bakabikesha ubufatanye n’abaturage n’ubuyobozi. Ati, inama zikangurira abaturage kubana mu mahoro zisigaye zibera mu midugudu binyuze mu mugoroba w’ababyeyi.
Ati, “ Uyu mugoroba wafashije benshi kuko amakimbirane yarangwaga mu miryango cyane cyane hagati y’abagre n’abagabo agenda agabanuka,”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tabagwe Ukwishatse Ignace, avuga ko imyumvire y’abaturage ku iterambere yazamutse ku buryo ubu bakora bagamije kwizamura kandi bakubahiriza gahunda za Leta uko bazisabwa.
Agira ati,” Buri wese arasabwa kubigira umuhigo tukarwanya twivuye inyuma imitangire ya serivisi mbi, kugira ngo twubake Igihugu cyacu gishingiye ku mitangire ya serivisi nziza, kuko byatuma n’abandi bose baza kutwigiraho. Tukaba nkore bandebereho kandi tuzirikana ko tugomba gutera intambwe idasubira inyuma yo kunoza iterambere.
Cyakora, agaya bamwe mu baturage bahungabanya umutekano kubera ubusinzi, amakimbirane mu ngo n’ abagiseta ibirenge mu kwishyura ubwisungane n’abakirangwa n’imyumvire yo hasi. Ati, “ndasaba abaturage kwita ku mutekano, kurangwa n’isuku kandi bakihesha agaciro aho bari hose.”
Umurenge wa Tabagwe , ni umwe mu Mirenge igize Akarere ka Nyagatare. Uyu murenge uhana imbibe n’ibihugu cya Uganda ku mupaka wa Buziba Abaturage bagize Umurenge wa Tabagwe batunzwe ahanini n’ubuhinzi n’ubworozi abandi batunzwe n’imirimo bikorega nko gucuruza, ubumotari, ubudozi , ubucuruzi buciriritse ndetse n’ibimina bibafasha kugera ku gishoro.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net


