Mu rwego rwo kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage bafite,Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwiyemeje gusanga abaturage aho batuye kugirango bakemurirwe ibibazo bafite batagombye gufata urugendo rurerure bagana inzego z’ubuyobozi ngo bakemurirwe ibibazo bafite kugira ngo bishakirwe ibisubizo.
Atangiza iki gikorwa cyo kwakira ibibazo by’Abaturage kuri uyu wa mbere taliki ya 6 werurwe 2017 Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo GASANA Richard yavuze ko iki gikorwa kigamije kwakira no gukemura ibibazo abaturage bafite kandi kizakomeza, yagize ati ‘’ iki gikorwa nubwo gitangijwe kugeza taliki ya 10 werurwe 2017 kizakomeza ku buryo buri nyuma y’amezi 3 iki gikorwa kizajya gikorwa kugeza ubwo abaturage bazasigara nta bibazo bafite’’.
Ku munsi wa mbere wo kwakira ibibazo by’abaturage bafite hakiriwe ibibazo 24 bimwe muri byo birakemurwa ibindi bihabwa umurongo wo gukemuka.
Iki gikorwa kizakorerwa kuri site 4 zirimo zirimo iya Kabarore ihuriwemo imirenge ya (Kabarore, Rwimbogo, Gitoki na Rugarama), Kiramuruzi( Kiramuruzi, Kiziguro na Kiramuruzi),Muhura(Muhura,Gasange,Remera na Kageyo) na Ngarama(Ngarama,Gatsibo na Nyagihanga).
Iki gikorwa gikurikiranwa n’itsinda ririmo Umuyobozi w’Akarere,abayobozi b’Akarere bungirije, inzego z’umutekano zikorera ku rwego rw’Akarere n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

