Amakuru

AB Bank yizihije umunsi Mpuzamahanga w’umugore yakira abakiriya bayo b’abagore.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 8 werurwe AB Bank yizihije umunsi mpuzamahanga w’umugore isangira n’abakiriya bayo b’abagore mu rwego rwo kubashishikariza gukomeza kuzigama ndetse no kwihangira imirimo iciriritse. Bamwe mu bagore bitabiriye iki gikorwa barimo abihangiye imirimo  itandukanye irimo ubucuruzi, ubwubatsi, ibijyyanye n’imideli, ndetse n’abacuruza ibicuruzwa bitandukanye biciriritse.

0O6A8207

Abagore bitabiriye igikorwa cy’ubusabane na AB Bank

Nkuko twabitangarijwe n’umuyobozi wa AB Bank ishami rya Nyamirambo Claudette Uwamariya, yavuze ko iki gikorwa bagiteguye kugira ngo bashimire abakiriya babo b’abagore kuri uyu munsi wabo banabereke agaciro babaha ndetse no kubereka ko babazirikana buri munsi nk’abakiriya babo.

Yonegeyeho kandi ko AB Bank yibanda ku guha inguzanyo abagore kuko aribo bakora ubucuruzi buciriritse ikaba ibafasha mu rwego rwo kwiteza imbere.

Uwantege Speciose umucuruzi ucuruza ibicuruzwa bitandukanye birimo kuranguza Jus, ubucuruza bwa Alimentation, n’ibindi yavuze ko kuva yatangira gukorana na AB Bank mu 2014 bakorana neza akaba yaratangiye ahabwa inguzanyo iciriritse ubu akaba ageze ku nguzanyo iri hejuru ya Miliyoni icumi.

IMG_0326

Uwantege Speciose umukiriya wa AB Bank

Yongeyeho kandi ko bazakomeza gukorana neza na AB Bank akabasha kurushaho kuzamura ubucuruzi bwe. yashimiye AB Bank yabazirikanye kuri uyu munsi bikaba byabagaragarije ko ari uburyo AB bank ibaha agaciro ndetse no gushaka kurushaho gukorana neza n’abakiriya bayo akaba yakanguriye abagore bose muri rusange gutinyuka bagakorana na Bank kugira ngo barusheho kwiteza imbere.

AB Bank kuri ubu ifite abakiriya bagera ku bihumbi icumi, 40% by’abo bakaba ari abagore, ikaba ikorera mu mujyi wa Kigali mu bice bitandukanye ndetse ikaba imaze no gufungura ishami mu majyaruguru mu mujyi wa Musanze.

Kayitesi Carine

Umwezi.net

 

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM