Mu murenge wa Kimisgara, Agace ka Nyabugogo,Umugabo Munyurangabo Jacob usanzwe ahafite inzu y’ubucuruzi yafungiwe inzu ku karengane. Ibyo byabaya mu gihe igihugu cyacu tariki ya 17 gashyantare 2017 yafunzwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kimisagara, azira ko ngo hari amazi yangiriza abo baturanye kandi mu by’ukuri arengana, kuko ayo mazi bavugaga akomoka muri mont Kigali.
Ibyo bamwe mu baje gufunga iyo nyubako barangajwe imbere n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge Ruzima Serge, bavuga ko bigaragara ko mbere yo gufata icyo cyemezo
Bamwe mu baturage bavuga ko amazi yavuye ku nyubako ya Munyurangabo yaba yaramwangirije ferabeto. Ikigaragara ngo gusa ni uko izo nzego zasanze arengana, maze zifata umwanzuro wo kumurenganura, kuko bategetse ko iyo nyubako . ifungurwa nta yandi mananiza. Ibyo byahise byubahirizwa kuko hahise hafungurwa.
Murangwa yohani Bosiko , usanzwe ashinzwe isuku mu Murenge wa kimisagara, byumwihariko akaba azwiho gusigariraho ba Gitifu b’ubutagari ahatari abashinzwe iterambere n’ubukungu, kuwa 24 Gashyantare 2017 yaguye mu mutego bimuviramo gufungwa.
Urubuga nkoranyambaga gasabo.net dukesha iyi nkuru ruvuga ko ngo Murangwa yakomeje kwinyuza hafi aho amwaka akantu (ruswa) byageze igihe uyu Murangwa yohani Bosiko asaba Musitafa ruswa ingana n’ibihumbi magana atatu ( 300.000 frw) kugira ngo atamufungira, hanyuma muysatafa asanga nta mpamvu yo kuyamuha, nibwo afashe inzira yiyemeza kuyatanga amaze yiyemeza kubwira inzego zishinzwe umutekanl kurwanya akarengane Amafaranga Ngo yarafotowe arafotowe, maze basaba Musitafa guhamagara Murangwa ngo aze kuyafata, Musitafa akimuhamagara uyu Murangwa yamubwiye ko bahurira hafi y’umurenge wa Kimisagara akamuha izo noti.
Murangwa Yohani ari mu maboko ya Polisi, yahise atabwa muri yombi ubu akaba ategereje kugezwa imbere y’ubucamanza.
Abaturage bavuga ko hakwiye gutegurwa ubukangurambaga abantu bakongera gusobanurirwa ububi, bwo gusaba, gutanga no kwakira ruswa kuko hari benshi hari ababyirengagiza ko ruswa iri imwe mu ntwaro zikomeye zisenya iterambere ry’abanyarwanada . Ubutaha tuzabagezaho ibyemezo by’urukiko.
Umwezi.net

