Amakuru

RUB mu ruhando rwo guteza imbere abafite ubumuga bwo kutabona

Mu Rwanda umuryango wita ku bafite ubumuga bwo kutabona (RUB/ Rwanda Union of the Blind) kuri uyu wa kabiri taliki 28 Gashyantare 2017 wagaragaje ibikorwa by’umushinga basoje wafashaga abafite ubumuga bwo kutabona mu gihugu . 
Ibi byatangajwe  na Donatilla Kanimba, Umuyobozi nshingwabikorwa  mu kiganiro ya giranye n’itangazamakuru,yerekana ibikorwa  byagezweho bibateza imbere byakozwe  mu gihe cy’imyaka 4 uwo mushinga ukorera mu Rwanda.

Ibyagaragajwe,  ni uko ibyo bakoze  byari ukuzamura ubushobozi ku bantu bafite ubumuga bwo kutabona ,harimo gushyira abana mu mashuli babashakira abaterankunga,  batanze amahugurwa hirya no hino mu guhugu bahugura abafite ubumuga bwo kutabona, kuko ubu bamaze kugira abantu basaga 30  babashije kwiga ubukorikori butandukanye.bakaba barabashije  gukora  ibintu bitandukanye bibinjiriza amafaranga,  imyumvire ikaba  yarahindutse mu banyarwanda yo gufata uko biboneye abantu bafite ubumuga bwo kutabona,  aho  wasangaga  babatesha agaciro . bakaba babikesha amahugurwa bagiye bakora hirya no hino mu gihugu,

IMG_0276

Abayobozi ba RUB (Iburyo Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RUB)

Donatilla Kanimba,  Umuyobozi nshingwabikorwa wa RUB yagize ati,” “Turashimira abantu bose twahuguye ko babashije gushyira mu bikorwa ibyo twabigishije kuko uyu mu mushinga usize hari abanyeshuli biga kaminuza twafashije  n’abandi barimo gukora ibikorwa by’iterambere”.

Yakomeje avuga ko bashima Leta y’u Rwanda ku ruhare rwayo mu kubafasha kugera ku ntego yabo cyane cyane bashimira  inzego z’ibanze zabigizemo uruhare .

RUB ikaba ikomeje kugira umuhate wo kwita ku bafite ubumuga bwo kutabona ibigisha imyuga itandukanye kugirango bivane mu bukene no gukomeza guharanira uburenganzira bwabo

Carine Kayitesi

Umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM