Abaturage bo mu murenge wa Rusenge,Akarere ka Nyaruguru, barishimira inka bahawe na Perezida wa Repubulika kuko zigiye kubafasha kwikura mu bukene.
Ibi ni bimwe mu byo abaturage batangarije itangazamakuru nyuma y’umuhango wo kubashyikiriza inka 30 zatanzwe n’Akarere muri gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Abaturage bavuga ko izi nka bahawe zigiye kubateza imbere kubera ko bazabona ifumbire, amata, ndetse bakabasha no kubona amafranga .
Inka iteza imbere uyihawe
Umwe mu baturage ati,” Nta nka nigeze ntunga mu buzima bwange ariko ubu urabona ko Paul Kagame ampaye inka, Hehe n’ubukene, hehe n’ubworo. Ubu ngiye kujya mbona ifumbire mbashe kongera umusaruro ,ubusanzwe ntabwo byari binyoroheye kubona ifumbire ari nayo mpamvu ntabonaga umusaruro.”
Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu,Bisizi Antoine, asaba abahawe inka kuzifata neza kugirango zizabagirire akamaro ndetse baniture bagenzi babo bataragerwaho n’iyi gahunda.
Aragira ati,” Izi nka muzihawe kubera ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu murasabwa kuzifata neza, mukajya muzuhagira, mbese mukazifata nk’abana banyu. Ntizikicwe n’inzara kandi mugomba gukorana na muganga w’amatungo umunsi kuwundi kugira ngo ubuzima bwazo bukurikiranirwe hafi,”
Akomeza asaba abaturage kuzirikana uwabagabiye nabo bakagabira bagenzi babo binyuze muri gahunda yo kwitura kuko kwitura neza Perezida wa repubulika , ni ugufata iyi nka neza ukayibyaza umusaruro bityo ugatera imbere ndetse ukazitura na mugenzi wawe. Izi nka mwahawe zigomba kubafasha kuva mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe mukajya mu cya kabiri, icya gatatu , mbese mukaba abakungu mukiteza imbere.
Mu karere ka Nyaruguru, habarurwa inka zisaga ibihumbi 45 harimo ibihumbi bisaga 11 byatanzwe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda hagamijwe gufasha abaturage kwiteza imbere.
Mu rwego rwo gukusanya umusaruro no kwita ku bikomoka ku matungo, mu karere ka Nyaruguru hari ikusanyirizo ry’amata aho aborozi bagemura amata, agatunganywa mbere yo gucuruzwa.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

