Ibi ni ibivugwa n’umuyango HDI (Health developpement Initiative) hagamijwe gukangurira abayobozi b’ibigo nderabuzima n’abayobozi bashinzwe imibereho myiza mu mirenge igize umujyi wa Muhanga.
Uyu muryango uvuga ko Iterambere rihera iwacu mu muryango mu ngo zacu tukagira ubuzima buzima tugateza imbere imiryango yacu abana bakajya ku mashuri ,bakabona ibibatunga ndetse ugasagurira amasoko ukizigama no mu gihe kizaza ukaba uhagaze neza ntacyaguhungabanya.
Ugira uti, “amahugurwa ntakabe amasigara kicaro natwe dufashe abaturage bacu batugana buri munsi tubakangurire kugira ubuzima bwiza , bagakanguka bakagana serivisi zo kwicyebesha hirindwa ikwirakwizwa rya virusi nshya itera sida tugakafata iya mbere mu kuyirwanya ndetse tukanashakisha abafatanyabikorwa tugafasha abaturage bacu “.
Havugimana cassien, umuyobozi muri HDI, avuga ko igihugu cyifuza ko serivisi yo gucyebwa abenshi bazi nko gusiramurwa yagera kuri bose ariko hakiri imbogamizi y’ibikoresho n’abaganga babihuguriwe babizi neza.
Agira ati, “ iki gikorwa cyafasha mu kugabanura umubare w’abandura ubwandu bushya bwa virusi itera sida banakomeze kwiteza imbere mu mirimo yabo kuko bafite ubuzima bwiza. Igihugu cyifuza kugira abaturage bazima bakora kigatera imbere nabo bakava aho bari bari bakajya mu kindi cyiciro bityo dukangurire abaturage bacu bagane serivisi zo gucyebwa n’ubwo hamwe na hamwe hakiri ikibazo cy’ibikoresho ndetse n’abaganga babifitiye ubumenyi , bikazafasha kugabanya abandura virusi itera sida”.Akomeza avuga ko umunyarwanda ufite ubuzima bwiza akora akiteza imbere we nabo afite mu muryango, ariko uramutse uhora ufite ikibazo kikugarije ntaho wagera mu iterambere ryawe kuko ryaba riri mu mayira abiri.”
Havugimana Cassien, Umuyobozi muri HDI
Mutungirehe Protais , umwe mu bahawe amahugurwa, avuga ko iterambere riva ku bantu bashyize hamwe cyane cyane iwacu mu miryango, urugero nk’iyo ababyeyi bahora barwana, nta terambere uba witeze kuri uwo muryango kuko bahora mu matiku.
Agira ati,”umuryango niwo shingiro rya byose mu kwirinda indwara zikomoka ku mwanda ndetse nizi twakita karande zitajya zikira zikaba zateza amakimbirane mu miryango ugasanga aho kugirango dukore duhora mu matiku, aha ntakintu uba witeze kizima cyaturuka muri uwo muryango ngo utere imbere abana babo babeho neza biga heza babona amafunguro ya ngombwa ku buzima bwacu”.
Bamwe mu baturage baturage batuye I Muhanga bavuga ko iterambere ari ryiza kandi ko batagomba kuryanga ndetse bagomba kurigiramo uruhare baturutse mu miryango yabo bityo bikagera kuri bose bagateza Igihugu imbere.
Kayiranga Innocent, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, ushinzwe ubukungu n’iterambere, avuga ko kugira ubuzima buzira umuze bukagufasha gukorera umuryango wawe, abana bakajya ku ishuli bakabona amafunguro ahagije nawe ubwawe ugashobora gusagurira amasoko.
Ati, “Iterambere rihera iwacu mu muryango mu ngo zacu tukagira ubuzima buzima tugateza imbere imiryango yacu abana bakajya ku mashuri ,bakabona ibibatunga ndetse ugasagurira amasoko ukizigama no mu gihe kizaza ukaba uhagaze neza ntacyaguhungabanya.”
Kagaba Emmanuel, umwezi.net


