Kuri uyu wa mbere taliki ya 28 Gashyantare, 2017, Minisitri wungirije ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi w’Ubuholandi yasuye ibikorwa bya Nyirangarama mu rwego rwo kureba aho uru ruganda rugeze rwiteza imbere mu bibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.
Madamu Marjolyn Sonnema akigera kuri nyirangarama yakiriwe n’umuyobozi w’uruganda rwa Nyirangarama,
Bwana Sina Gerad ndetse n’itorero rya nyirangarama ryamwakirije indirmbo z’umuco nyarwanda ikindi banamwakiriza ikinyobwa cya Jus y’inkeli na mazi ya kandi mbere yuko ajya gusura ibikorwa bitandukanye.
Sina Gerard yakira abashyitsi bari baturutse
mubuhorande
Nyuma y’iki gikorwa abashyitsi batambagijwe ibice bitandukanye aho basuye ubuhinzi butandukanye cyane cyane ubw’inkeli,Makadamiya, nibindi bihingwa bitandukanye.
Nyuma yo gusura ubu bunzi butandukanye umuyobozi w’Uruganda rwa Nyirangarama Bwana Sina Gerard yababwiye ko bagifite imbogamizi muri technologie ku buhinzi bw’inkeli abasaba ubufatanye kugira ngo ubu buhinzi burusheho gutera imbere no gutanga umusaruro utubutse.
Madamu Marjolyn Sonnema amaze kwirebera ibikorwa uruganda rwa Nyirangarama rumaze kugeraho, yashimiye uruganda rwa Nyirangarama ibyo rumaze kugeraho abasaba kurushaho kubyaza umusaruro ubuhinzi bw’inkeli aho bashobora gukoramo Jus, Confitire na Yaghourute bityo bakabisakaza ku masoko atandukanye ndetse bikagera no ku rwego mpuzamahanga.
Yanabashishikarije kandi gukomeza gushyira ingufu mu buhinzi ndetse no kurushaho gukomeza guhanga udushya bityo bagakomeza kugeza ku Banyarwanda ndetse n’amahanga muri rusange ibikomoka kubuhinzi.
Uruganda rwa Nyirangarama ni Uruganda rukora ibyo kurya n’ibyo kunywa bitandukanye bikomoka ku buhinzi n’ubworozi birimo Jus zitandukanye, inzoga zikomoka ku mutobe w’ibitoki n’izikomoka kumutobe w’imizabibu, imigati, amandazi, urusenda n’ibindi bigiye bitandukanye.
Carine Kayitesi
Umwezi.net
