Kuri uyu wa 11/04/2017, umuyobozi w’Akarere ka Huye,Kayiranga Muzuka Eugene mu kiganiro yahaye abakozi bose bakorera ku biro by’ako karere gifite inyito igira iti :”Ibiranga ingengabitekerezo ya jenoside n’uruhare rw’abanyarwanda n’abanyamahanga mu kuyirwanya.” Yabasobanuriyeko guhana bikomeye abagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside ari umuti mwiza wo kuyirandura burundu.
Umukuru w’Akarere ka Huye yaboneyeho gukangurira abanyarwanda bose gufatanya bakarwanya buri wese washaka kubabibamo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mayor Muzuka yasobanuyeko zimwe mu mpamvu z’iki kiganiro ari ukumenya jenoside no kuyisobanukirwa, hagafatwa ingamba zatuma jenoside itakongera kugaruka ukundi mu Rwanda.
Uretse , Guhana abagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside ,uyu muyobozi yatangajeko izindi ngamba zafatwa kugira ngo Jenoside itazongera ukundi zirimo: Kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, biganisha ku kurengera abana b’u Rwanda ngo bazabe mu gihugu kizira jenoside no gushyira imbaraga mu butabera.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye yagaragaje ko gushimangira ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda ari intwaro ikomeye mu kwamagana jenoside n’ingengabitekerezo yayo.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko abanyarwanda bamaze kugera ku gipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge ku kigereranyo cya 95%, cyanecyane binyuze muri gahunda ya Ndi umunyarwanda yashyizwemo imbaraga na Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu mwaka w’2000, bwagaragajeko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye Abatutsi barenga 1,074,017
Insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igira iti: “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi,turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside,dushyigikira ibyiza twagezeho. ”
Emmanuel MURWANASHYAKA

