Amakuru

Cyamunara idasanzwe: ngo aragurisha ubusugi bwe miliyoni 2,3 z’amayero

Umwari ukwiye ntiyiyandarika. Iyo ni indirimbo y’umuhanzi w’umunyarwanda Twagirayezu Kayisani, wahanaga abakobwa b’abanyarwandakazi abasaba kutiyandarika, no guhesha ishema ababyeyi babo. Uyu munya Rumaniya ntiyigeze yumva iyi ndirimbo, (ubanza ari uko irirmbye mu kinyarwanda kitavugwa iwabo), ahubwo yiyemeje kujya ku karubanda asaba abagabo bifite ko baza kumuhatanira mu cyamunara.

Uyu mwangavu w’imyaka 18 ni umukobwa werekana imideri, aravuga ko inshuro ya mbere azaba ahuye n’umugabo, bizasaba uyu sedata wanjye uzavana mu busugi iyi nkumi, kwishyura akayabo ka miliyoni ebyeri n’ibihumbi Magana atatu z’amayero.

Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Liberation cyo ku wambere, iravuga ko hashize amezi atandatu urubuga rw’abatekamutwe b’abadage (site d’escrocs allemand), rumaze amezi atandatu ruvuga ko hari icyamunara cy’imibonano mpuzamuzabitsina n’inkumi. Uwatanze igiciro kiruta ibindi, ni umugwizatunga wo muri Hongkong, gusa umwirondoro we n’ibindi bimuranga ntibyatangajwe.

Afite imyaka 15 Alexendra Khefren (amazina ye nyakuri ni Oana Raducu) yararanye n’umuherwe agurisha ijoro rimwe nawe miliyoni y’amadolari. Uyu mwari rero aaratekereza kuri uwo mushinga, nk’uko yabitangaje mu Ugushyingo, ubwo yari yatumiwe mu kiganiro cyitwa This Morning.

Uyu mukobwa avuga ko impamvu yifuza kwicuruza, ari uko ashaka kujya kwiga muri Kaminuza ya Oxford ibijyanye na business na Marketing, avuga ko aba mu gihugu gikennye, bityo agomba gufasha ababyeyi be. Mu bihe bishize ngo ntiyari azi igiciro cyajyana n’ubwo bucuruzi bw’umubiri we, ariko aremeza ko azahita agurira ababyeyi aho kurambika umusaya.

Aravuga kandi ko mu bisanzwe, abandi bikobwa biha bwa mbere inshuti zabo z’abahungu, nyuma zikabata, aragira ati “buri wese arumva naciye inka amabere ko mfite uburenganzira bwo gukoresha umubiri wanjye icyo nshatse. Buri wese agomba kubaho uko abyumva. Nta kizira nakoze.”

Kubw’uyu mukobwa, ngo umugabo uzemera kurekura kariya kayabo azaba ari umugabo nyawe.

Cyamunara iragwira kubona umuntu yishyira mu cyamunara

Agahugu umuco kandi uwako. Uyu mukobwa akwiye kuba isomo ku bandi benshi bifuza kwitwara nkawe, bakajya gushakisha indonke  umubiri Imana yabahaye. Abanyamadni bajya bavuga ko uwo mubiri ari ingoro y’Imana. Niba ari byo urwo rubanza yazamenya ashakisha avoka wuhe niyitaba urukiko rwayo?

Abanyarwandakazi bo ntibaragera aho bishyira ku karubanda ngo barashaka kwiteza cyamunara. N’ubwo hari uherutse kubwira bagenzi be ngo umuntu akena afite itungo rikamugoboka, (ngo itungo we afite ni umubiri we), abenshi baracyavuga ko batatinyuka kubikorera ku mugaragaro, n’abavuye yo bagenda bihishahisha.

Inkuru ya yahoo.fr

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM