Amakuru

Ahantu hiciwe Abatutsi benshi kuwa 11/04/2017 hamwe n’ibikorwa by’ingabo bya RPA byo kubohora igihugu.  

Twifashishije inyandiko ya Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside(CNLG), twabegeranyirije bimwe mu byaranze uyu munsi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, birimwo hamwe mu hantu hiciwe abatutsi benshi kurusha ahandi muri icyo gihe ndetse nuko ibikorwa byo guhagarika Jenoside byakorwaga n’ingabo z’umuryango wa RPF_INKOTANYI byagenze kuwa 11/04/199

Ingabo z’ababiligi zari mu mutwe witwaga UNAMIR zatereranye abatutsi barenga 2000 bari bahungiye muri ETO Kicukiro bizeye kurindwa na zo.

Abatutsi bari bahungiye muri seminari Ntoya y’I Ndera barishwe

Abatutsi bari bahungiye mu rusengero rwa WWP I Gahini barishwe

Kuri uyu munsi kandi abasirikare b’interahamwe n’abandi bahutu b’abahezanguni bavuye ahantu hanyuranye muri komini Murambi bateye urusengero rwa Kiziguro maze bica abatutsi barenga 5500 bari bahahungiye.

Icyo gitero cyari kiyobowe n’uwari Burugumesitiri wa komini Murambi witwaga Gatete Jean Baptiste, Valens Byansi wari perezida wa CDR muri Murambi, Rwabukumba wari burugumesitiri wa komini Muvumba , Nkundabazungu n’abasirikare batandukanye.

Abicanyi basabye abapadiri n’ababikira kwitandukanya n’abatutsi kugira ngo babice.abasirikari barashe n’imbunda ndetse na grenade muri urwo rusengero mugihe  interahamwe n’abandi basivili b’abahutu bakoreshaga intwaro za gakondo mu kwica abatutsi bari aho.

Nyuma y’icyo gitero abatutsi batari bishwe batawe mu byobo byarihafi y’urwo rusengero.

Burugumesitiri Gatete wari umwe mu bayoboye iki gitero yakatiwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwo muri Arusha (ICTR), igifungo cy’imyaka 30 naho Onesphore Rwabukumba bari bafatanyije yahanishijwe gufungwa burundu n’urukiko rwo mu Budage.

kuri iyi tariki ya 11/04/1994, Guvironoma yari iriho yariyise iy’abatabazi yimuriye ibyicaro byayo I Gitarama,kuri ubu hari ibiro by’ikigo kigihugu cy’icungamutungo(RIAM) ari nako ingabo z’umuryango wa RPF-INKOTANYI zafataga uduce dutandukanye tw’umujyi wa kigali harimo n’umusozi wa Rebero.

Perezida Paul Kagame na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe Moussa Faki Mahamat bcana urumuri rutazima

  • Amatangazo yaratanzwe ahantu henshi amenyeshako amahoro yagarutse mu gace ka Ngororero banasaba abatutsi bari bihishe kujya ku biro bya za su-prefegitura nyamara byari ukubabeshya kuko interahamwe zahise zihabasanga zirabica bose
  • kuva kuwa   11 kugeza kuwa 16/04/ 1994, abatutsi barenga 35000 biciwe I Rukumberi no bice bihakikije,ubu ni mu karere ka Ngoma
  • Interahamwe zifatanyije n’impunzi zahunze intambara yo mu 1990 bishe abatutsibarenga 425 muri segiteri Mutete, Kimisugi, Muhororo and Rurama zose zo muri komini Buyoga,ubu ni mu karere ka Rulindo,muri icyo gihe abatutsikazi bari barashakanye n’abahutu barishwe.

Nyuma y’icyumweru kimwe gusa nyuma y’icyo gitero,ingabo za RPA zafashe ako gace maze interahamwe zimwe zirameneshwa izindi ziricwa

  • abatutsi bari bahungiye muri CERAI ya nyamata barishwe
  • Abatutsi besnhi bari bahunze barimo n’abarokotse igitero cyo muri CERAI Nyamata bageze kuri paruwasi ya nyamata
  • Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’ububiligi,  , Willy Claes, yahamagye umunyamabanga mukuru wa LONI amumenyesheko,ububiligi bwamaze gukura ingabo zabwo muzari zigize ingabo z’umuryango w’abibumbye zari zishinzwe kugarura amahoro mu Rwanda(UNAMIR)
  • Abatuti bagera ku 3000 bari basizwe n’ingabo za LONI bajyanywe I Nyanza ya Kicukiro kwicwa bitegetswe na    Col Léonidas Rusatira,ariko RPF yabashije kuharokora abatutsi 97 kuri uwo munsi
  • abatutsi biciwe muri Ngoma k’umusozi wa Busizi,ku biro bya segiteri Mbogo no  mu bishanga bikikije ubu akarere ka Rulindo .
  • Abatutsi bagera ku 30.000 bari bahunze bava mu mirenge ya  Mata, Rwamiko, Gorwe, Gisororo, na Matyazo bahungiye kuri paruwasi ya kibeho aho bakiriwe na Pierre Ngoga.

Burugumesitiri wa komini kivumu, Gregoire Ndahimana, yatumije inama n’abayobozi bayoboraga muri iyo komini abasaba gushishikariza abatutsi guhunga cyane cyane bagahungira ku rusengero rw a Nyange aho abaplosi bategetswe gutambutsa ayo makuru babagira inama ko aribwo bazarindirwa umutekano neza

 

Perezida Paul Kagame na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe Moussa Faki Mahamat bcana urumuri rutazima

Abatutsi biciwe I Ruvune na Nyarurama mu karere ka Gicumbi

kuva kuwa    11 kugeza 15/04/1994, abatutsi batandukanye biciwe mu murenge wa Zoko,mu kagali ka Merezo ku ishuli ribanza rya Nyamabuye,Gitare na Kavumu ari naho rwubatse urwibutso,ubu ni mu karere ka Gicumbi.

Abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi ya Muganza uri perefegitura gikongoro barishwe.  .

Abatutsi bo muri Nkungu barishwe(Cyangugu)

Abatutsi ba   Macuba –Karambi (Nyamasheke ) biciwe muri paruwasi gatolika ya Hanika.

  • Abatutsi ba Muyange muri Nyabitekeri biciwe muri paruwasi gatolika ya Muyange.
  • Abatutsi benshi biciwe ku biro bya perefegitura Busengo(Gakenke)

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM