Umurenge wa Bwira ni umwe mu mirenge 13 igize Akarere ka Ngororero, utuwe n’abaturage 17.418 batuye mu ngo 4.800, uri ku birometero 27 uvuye ku Biro by’Akarere ka Ngororero, ukaba ari Umurenge ugizwe n’imisozi ihanamye, imiterere y’uyu Murenge ikaba ituma kuhagenda bigorana.
Abo baturage bahamya ko bafitiwe umwenda w’amezi abiri abandi bakavuga atatu bitewe n’igihe bamaze bakora. Nyamara mu masezerano bafitanye n’umukoresha wabo yo yerekana ko bagombaga kujya bahembwa buri byumweru bibiri.
Mukantwali Lidivine, atuye mu Kagari ka Bunbwe, agira ati, “byatumye ntabasha gukemura ibibazo mfite kandi mu by’ukuri sinabona ahandi nkura amafaranga kuko aho nari nyiteze ari muri ako kazi.”
Mwumvaneza Alfred, Ushinzwe irengamimerere mu murenge wa Bwira
Akomeza avuga ko kubona akazi byari byamubereye nk’amahirwe kuko yari abonye aho akura amaramuko ariko kudahemberwa igihe bigatuma imibereho ye igorana.
Umuturanyi we Semugaza Dawudi, wo Kagali ka Kabarondo, agira ati, “akazi muri VUP karangobotse mbasha gukemura bimwe mu bibazo by’umuryango ariko ubu nasubiye inyuma kubera kudahembwa ku gihe ku buryo byaduteje ubukene n’inzara kandi dukora muri VUP buri munsi .”
Akomeza avuga ko uretse n’ibyo,bitazatuma ashobora kohereza abana be ku mashuri kuko nta handi yakura amafaranga kandi agomba kugura ibikoresho by’ishuri n’ibindi bakeneye ubwo bikazatuma bicara mu rugo.
Abaturage bo mu Murenge wa Bwira barakeye
Udahemuka Stanislas na Kampundu Jacqueline, bashimangira bavuga ko kudahembwa bituma bagira ubukene mu miryango yabo nyamara umwanya bagomba gukoresha bahinga ibizabatunga bawukoresheje mu mirimo ya VUP.
Umwe agira ati, “ Jyewe mfitemo ibihumbi 72, ndakennye rwose kandi nta n’ijana barampa,buri gihe batubwira ko bari hafi kuyaduha none twarategereje turaheba sindabasha gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza, kubera ko nabuze ubushobozi ariko ubuyobozi butwizeza ko igihe tutarahembwa ntawe uzahutazwa.kuko atatanze umusanzu wa mituweli kugeza igihe tuzahemberwa.”
Ariko Kabalisa Ildebrand, nawe utuye mu kagali ka Kabarondo, agira ati, “maze kubona ko imibyizi ibaye myinshi ntahembwa, nabaye mpagaritse imirimo kugirango mbanze mpemberwe aho nakoze nkaba ntegereje uko bizagenda.
Ubuyobozi ntibubihakana
Nabalinda Théogène, ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Bwiza, avuga ko amakipe yakoze mbere yatangiye guhembwa n’andi akaba azahita akurikiraho.
Cyakora abaturage bakavuga iyo mvugo ariyo bahora babwirwa buri gihe iyo babajije igihe bazahemberwa rimwe bakabona igice bagategereza andi bagaheba.
Mwumvaneza Alfred, ushinzwe irangamimerere na notariat mu murenge wa Bwiza, avuga ko gutinda guhemba abaturage bakoze muri VUP, byatewe n’uko amafaranga agomba guturuka mu kigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA) ariko akaba ataragera kuri konti kugirango babahembe.
Ati,” ndemera ko habaye gukererwa kwishyura abo baturage ariko ndabizeza ko amafaranga naramuka atugezeho tuzahita tubaha amafaranga bakoreye .”
Imisozi yo mu Murenge wa Bwira ni miremire
Ku kibazo cy’abaturage bavuga ko uku gukererwa kwishyurwa kandi amamfaranga 1000 bahabwa kuva saa moya za mu gitondo kugera saa cyenda z’umugoroba ari make cyane bakaba bifuza ko yakongerwa,
Mwumvaneza avuga ko ubuyobozi badafite ubushobozi bwo kongera ayo mafaranga kuko agenwa ku rwego rw’igihugu.
Kagaba Emmanuel



