Sayinzoga Jean, wari Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero, (RDRC), yitabye Imana ku cyumweru tariki ya 16 Mata 2017.
Sayinzoga Jean, wayoboraga RDRC
Inkuru y’urupfu rw’uyu muyobozi yumvikanye kuri uyu mugoroba aho bivugwa ko yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, azize kanseri y’umwijima.
Amakuru atandukanye avuga ko Sayinzoga Jean, ngo yari amaze igihe akora akazi ke nk’uko bisanzwe ndetse ubwo yagezwaga mu bitaro byagaragaraga ko atarembye ariko ahita yitaba Imana.
Uyu mu saza, yari amaze igihe kitari gito ayobora Komisiyo yo gusezera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare akaba yaranakoze ibindi bikorwa biteza imbere igihugu, ikindi ni uko atazibagirana mu mukino wa Karate mu Rwanda aho ariwe wari imbere y’abandi mu gihugu hose afite Dan ya gatandatu yabonye mu 2015.
Uretse kuba yari umuyobozi wa Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero, yanayoboye Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, kuva 2011 kugeza mu mwaka ushize ubwo hatorwaga abajyanama bashya.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

