Amakuru

Muhanga: Abaturage barasabwa kubyara abo bashoboye kurera

Mu kiganiro yagejeje ku bakozi b’Akarere ka Muhanga kijyanye n’ubwiyongere bw’abaturage mu hagaragajwe ko bimwe mu bipimo bigaragaza ko ntaho Igihugu cyagera uyu muvuduko ukomeje nk’uko uhagaze ubu kuko abaturage bakomeza kwiyongera kugeza kuri 2,6% buri mwaka

map muhanga

Atanga iki kiganiro, Depite Emmanuelie  Mukanyabyenda, asaba abantu bose kubigira ibyabo bakabungabunga iterambere kuko rizanwa n’uko umuryango ufite ubuzima bwiza ikindi nuko n’ibyo umuturage yinjiza bitaranagera ku kigero gishimishije.

Agira  ati, “Mu Rwanda biragoye ko twatera imbere n’ubu bwiyongere bw’abaturage b’iki Gihugu cyacu kuko birakabije cyane kandi mbona rimwe na rimwe natwe tubigiramo uruhare kuko turabyara cyane abana tutateganyije ugasanga ubu bwiyongere bwacu butajyanye n’umusaruro twebwe ubwacu dutanga kuko ibarura riheruka ryerekanye ko buri mwaka tuzamukaho 2, 6%,tugendeye kuri uyu muvuduko turiho muri 2030 twaba tumaze kuba abaturage barenga miliyoni 22. Icyo gihe niba twaba tukibona aho duhinga ,iterambere tuvuga ntago twaba tukiribonye kuko uko twiyongera mu mibare niko ibyo twinjiza mu miryango yacu hakomeza kubamo ibibazo by’ubuzima bubi ibi bikanagaragazwa nuko umuturage wacu ku mwaka yinjiza amadorari angana na 718 ku mwaka m ugihe ahandi batumbagiye kuturusha “.

Harerimana Jean Bosco, umwe mu batanze ibitekerezo kuri iyi ngingo, agaragaza  ko iki kibazo gikomeye cyane kuko iterambere rihera iwacu ariko wamaze kubyara benshi udafitiye ubushobozi bwo guhaza ngo bagire ubuzima bwiza bajye kw’ishuli  bige neza nta kibazo kibaye niryo terambere nyaryo.

Agira  ati,” burya iyo ubyaye abana bangana n’ubushobozi bwawe bwo kubitaho biba ari byiza cyane kuko uba ufite ibyo kubatungisha ndetse no kuba babona amashuli meza bigamo birashoboka kandi iri terambere rigomba guhera iwacu mu muryango bikaba umuco bityo iterambere rikatugeraho tutavuga ngo umwana ntazajya ku ishuli bamwirukanye ikindi abagize umuryango bakagira ubuzima bwiza”

umuvuduko

Ababishinzwe bitabiriye ikiganiro

Uyu muvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage ugendana n’indwara zitandukanye z’ibyorezo zaba zikira cyangwa se ntizikire gusa n’ubwo havugwa kuringaniza urubyaro bamwe bavugako bibagiraho ingaruka batagana iyi gahunda .

Umulisa athanasie,  atuye mu Murenge wa Nyamabuye , avuga ko amaze kubyara 7 ariko atagana serivisi zo kuringaniza urubyaro kuko abazigannye bose bagaragaza ibibazo bitandukanye bahorana.

Agira ati,”Jyewe mfite abana banjye barindwi bose barahari umwe babiri bageze muri segonderi ariko sinajya kuringaniza urubyaro kuko ababigiyemo nzi bahuye n’ibabazo bitandukanye by’umubyibuho ukabije no kutagira icyo bakora nyuma yo gukoresha iyi miti itandukanye ikoreshwa muri iyi gahunda”.

Mu bihe bitandukanye uyu muvuduko wagiye utumbagira ku rwego rurerure cyane aho mu myaka  1960 u Rwanda rwari rutuwe n’abaturage basaga miliyoni 2.072.000,mu mwaka 1978 baratumbagira barenga miliyoni 4.840.000,naho mu mwaka w’1991 bari bamaze kugera kuri miliyoni 6.870.000,kuva mu mwaka w’1991 kugeza muri 2002 ari naho habaye jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994 abaturage babaruwe muri 2002 bageraga 8.112.000.

Mu ibarura rusange ryakozwe n’ikigo kirishinzwe muri 2012, ryagaragaje ko urwanda rutuwe nabasaga miliyoni 10.530.000 ariko iyi myaka itatu ishize bariyongereye kandi turebeye kuri rya janisha rya 2,6 rishobora kugaragaza ko twaba tumaze kwiyongera cyane ku buryo mu mwaka wa 2030 abaturage b’iki Gihugu baba bamaze  kurenga miliyoni 22,000.000 tumwe mu turere tugaragaramo ubwiyongere butumbagiye ni Nyarugenge ,Nyaruguru,Nyabihu na Rulindo kuko buri mwaka buri Karere kaba gafite abarenga ibihumbi 280 nk’abaturage bashya.

Kagaba Emmanuel,umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM