Umuryango HDI watanze ibihembo ku banyamakuru banditse ku nkuru z’imyororokere
Umuryango nyarwanda ugamije guteza imbere ubuzima(HDI- Health Development Initiative,) watanze ibihembo ku banyamakuru bahize abandi mu gutara no gutangaza inkuru zirebana n’ubuzima bw’imyororokere, uko abanyamakuru bose bagiye mu irushanwa ari 15 bose bahawe seretifika(certificats) havamo batatu begukanye ibihembo bitandukanye.
Dr Kagaba Aplodis, Umuyobozi wa HDI
Umuyobozi w’uyu muryango, Kagaba Aplodis, avuga bateguye aya marushanwa bagamije kugirango barusheho gushaka uburyo uyu muryango warushaho gukorana bya hafi n’itangazamakuru.
Agira ati, ”twateguye iki gikorwa kugirango turebe uko twarushaho gukorana n’itangazamakuru tureba uburyo abanyamakuru barushaho gutanga amakuru ku buzima bw’imyororokere haba kuri radio , mu nkuru zanditse cyangwa mu nkuru zishushanyije”.
Akomeza avuga ko kandi ariyo mpamvu bahisemo gushimira abanyamakuru bagaragaje ubushake bwo kwandika cyangwa bayoboye ibiganiro bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kugirango barusheho gukangurirwa kwandika no gutangaza amakuru arebana n’ubuzima bw’imyororokere bigatuma abantu bose bayakeneye barushaho kuyamenya no kuyasobanukirwa mu buryo buboroheye.
Umwe mu banyamakuru wahawe igihembo, Muvara Eric, avuga ko we impamvu abona inkuru ye ariyo yaje ku mwanya wa mbere bigatuma yegukana igihembo ari uko yakoze inkuru irebana n’abana b’abakobwa batwara inda batarageza ku myaka y’ubukure.
Ibihembo byatanzwe ku bahize abandi, umunyamakuru waje ku mwanya wa gatatu ni Peter Muyombano akorera Radio Flash Fm wahawe cheque ingana n’amafaranga 500.000 Frw, uwa kabiri ni Carine Umutoni ukorera RBA wahawe cheque ingana na 600.000 Frw, naho uwaje ku mwanya wa mbere ni Muvara Eric ukorera Kigalitoday.com akaba yahawe cheque ingana n’amafaranga ibihumbi Magana inani (800.000 Frw).
Abahawe ibihembo
Zimwe mu nzitizi abanyamakuru bahura nazo mu gutara no gutangaza amakuru arebana n’ubuzima bw’imyororokere n’uko usanga abanyarwanda bagifite isoni zo kuvuga ibintu uko biri bakagenda baca amarenga, abanyamakuru bakaba bifuza ko abantu bo mu nzego zitandukanye harimo abaganga etc.. U
Umuryango HDI( Health Development Initiative( HDI) ukora ubukangurambaga n’amahugurwa atandukanye mu nzego z’ibanze akangurira abanyarwanda kuva mu myumvire ya cyera kugirango barusheho kujijuka bajye bavuga ibintu(ibice by’umubiri) uko bikwiye.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net


