Amakuru

Gatsibo : Abahinzi barasabwa gutera imbuto bitarenze 15/3/2017

Mu rwego kurebera hamwe uko igihembwe cy’ihiga cya 2017 A  uko cyagenze, taliki ya 1 werurwe 2017 mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gatsibo hateraniye inama irebera hamwe uko igihembwe cy’ihinga 2017A cyagenze ndetse hakanafatwa ingamba mu gihembwe cy’ihinga 2017B.

gatsibo

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Manzi  Theogene yavuze ko igihembwe cy’ihinga 2017A, Akarere ka Gatsibo kabashije kweza ugereranyije n’utundi turere tw’intara y’iburasirazuba twahuye  n’amapfa(izuba) akabije yabayemo mu gihe kirekire bityo abahinzi babashije gutera imbuto kare bejeje cyane cyane ibihingwa by’ibishyimbo n’ibigori.

Iyi nama   yasabye abahinzi kurushaho gukoresha ifumbire no kuhira imyaka mugihe cy’izuba bityo bikaba ari ingamba ishobora kurwanya amapfa abahinzi barushaho kubona umusaruro mwiza kandi mwinshi.

Mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abahinzi gutera imyaka mu gihe cya bugenewe,umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi Dr Nsigayehe  Ernest mu karere ka Gatsibo  yavuze ko ubu abahinzi bateguye imirima hakiri kare bakaba bakangurirwa gutera imbuto bitarenze taliki ya 15 werurwe 2017.

Iyi nama y’ubuhinzi yitabiriwe n’intumwa ya minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, intumwa ya RAB ku rwego rw’intara y’iburasirazuba, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, abakozi bashinzwe ubuhinzi ku rwego rw’imirenge(Agronomes),bamwe mu bayobozi ba amakoperative n’uhagarariye inkeragutabara ku rwego rw’Akarere.

Kagaba Emmanuel

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM