Amakuru

Intwari Mpinduramatwara Paul Kagame

Abantu batandukanye bakomeje kugaragaza ibigwi byuzuye ubutwari bya Perezida Paul Kagame. Abahawe inka muri gahunda ya Girinka munyarwanda, abatejwe imbere n’ingamba mbaturabukungu nka VUP n’Ubudehe, ababonye uburezi butavangura n’abandi batandukanye. Igitabo kihrutse gushyirwa ahagaragara n’umuryango RYOSD, nacyo cyaje kibivuga mu buryo burambuye

Umuryango udaharanira inyungu wita ku iterambere rirambye mu Rwanda, RYOSD (Rwanda Youth Organization for Sustainable Development),  washyize ku mugaragaro igitabo wise “Intwari Mpinduramatwara Paul Kagame”, kigaragaza ibikorwa bye by’indashyikirwa adahwema kugaragaza.

Iki gitabo gifite impapuro 98 cyanditswe mu gihe kigera  ku myaka itatu kigaragaza uburyo hari abanyarwanda   bari bahejwe mu gihugu cyabo, ariko  Paul Kagame akabacyura mu rwababyaye, ndetse akanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kigaragaza kandi uburyo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kwiga kwari ingorabahizi ku bana b’u Rwanda cyane cyane abatutsi. ariko ubu hakaba harashyizweho uburezi kuri buri munyarwanda wese.

Umuyobozi Mukuru wa RYOSD Richard Hategekimana

Umuyobozi Mukuru wa RYOSD Richard Hategekimana

Mu muhango wo kumurika iki gitabo, Umuyobozi Mukuru wa RYOSD  Richard Hategekimana avuga ko bandika iki gitabo, bashingiye aho u Rwanda rugeze, bareba uruhare  Perezida  Kagame yabigizemo, bagaragaza ubutwari bw’uwarukuye kure. Avuga ko u Rwanda rwazutse mu nguni zose, zirimo ubutabera; uburezi; ubuzima; imiyoborere myiza n’iterambere muri rusange.

Aragira ati “Twebwe nka Sosiyete sivile twasanze ari ngombwa ko tugomba kwandika ibyiza cyagwa ibitagenda dushingiye ku mateka y’u Rwanda, twasanze u Rwanda rwari rwarapfuye rugera aho rurazurwa na Nyakubahwa Kagame Paul n’Umuryango FPR Inkotanyi. Ni yo mpamvu twanditse igitabo ‘Intwari Mpinduramatwara Paul Kagame’ kugira ngo abana bakiri bato ndetse n’abandi bazavuka kibereke amateka y’u Rwanda, kibereke aho u Rwanda ruva n’aho rujya, n’uruhare rwa Perezida Kagame mu guteza imbere igihugu cyacu ”

 

Iki gitabo kigaragaza ko mbere y’umwaduko w’abazungu u Rwanda rwarimo indangagaciro na kirazira, zo gukunda igihugu, iz’ubutwari na za kirazira zirimo ko kizira kugambanira igihugu, ikindi bigatuma u Rwanda ruba rwiza, rutemba amata n’ubuki, gusa mu gihe cy’ubukoloni Abanyarwanda baza gucibwamo ibice.

Muri uyu muhango hanatanzwe ibyemezo by’ishimwe ku bafatanyabikorwa bagize uruhare mu isohoka ry’iki gitabo. Umuyobozi w’uwo muryango akomeza avuga ko hari gahunda yo gushyira icyo gitabo mu ndimi zitandukanye, nk’igifaransa n’icyongereza, hagamijwe ko kigera ku ngeri zitandukanye z’abatuye isi.

Carine Kayitesi

Umwezi.net

 

 

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM