Iyo umuntu agereranyije uko abanyarwanda bari babayeho mbere y’uko Ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé), abanyarwanda bamaze kumenyera ku izina rya Mituweli, butangira mu Rwanda, no muri iki gihe, asanga hari byinshi cyane byahindutse, kandi ni mu gihe, kuko ntawe ugiheranwa n’uburwayi.
Ubwisungane mu kwivuza, ni uburyo magirirane abaturage bibumbira hamwe, bagatanga imisanzu yagenwe kugira ngo bashobore kwiteganyiriza ibyerekeranye no kwivuza indwara. Ubu nibwo buryo bufasha abaturage kwivuza mu buryo budahenze, kandi bwatumye abanyarwanda cyane cyane abo mu byaro, bashobora kwivuza mu buryo buboroheye.
Nk’uko bitangazwa n’Ubuyobozi bw’ishami ry’Ubwisungane mu kwivuza mu Kigo cy’igihugu cy’Ubwiteganyirize RSSB (Rwanda Social Security Board), ubwisungane mu kwivuza bugamije guha buri munyarwanda wese uburyo bwo kwivuza uko amikoro ye angana kose, gukemura inzitizi z’ibura ry’amafaranga yo kwivuza igihe umuntu afashwe n’indwara no guteza imbere imibereho myiza y’abanyarwanda muri rusange.
Imibereho y’abanyarwanda yarazamutse
Imirimo abanyarwanda barenga 80% bakora ni ubuhinzi. Mu gihe cy’ihinga cyane cyane nko ku muhindo, Malariya ikunze kuba nyinshi, kuko imvura ikunze kuba, igwa igatera ibinogo biri hafi y’ingo kureka mo amazi, n’ibihuru bigakura, bityo imibu itera Malariya ikaza hafi y’aho abantu batuye, dore ko n’ubwo inzitiramubu zihari, buri rugo rukaba rwayihawe, abaziraramo bataraba benshi. Ibi rero bituma abantu barumwa n’imibu ari ari benshi, ibyago byo kurwara bikiyongera, bityo bamwe bakarara ihinga, bigatubya umusaruro.
Iyo bigeze mu itumba ho, imvura iba ari nyinshi cyane, kandi abantu bakeneye gusarura ibyo bahinze, cyangwa gutegura amafunguro, bigatuma bajya mu mibande, kandi muri ayo mezi, mu turere tumwe na tumwe tw’u Rwanda, cyane cyane udukunze kuba mo Malariya, amasaka ari mu mirima aba amaze kuba makuru ku buryo imibu yarika mo, ikaruma ababa bagiye yo n’abatuye hafi aho.
Mukantwari Concessa wo mu karere ka Nyanza, aganira n’ikinyamakuru Umwezi, agaragaza ko mituweli ibafatiye runini mu iterambere, kubera ko ibafasha kutaremba, bityo bakabona igihe kinini cyo gukora imirimo yabo. Avuga ko imibereho yabo yazamutse cyane agereranyije na mbere y’ikoreshwa rya Mituweli, agashishikariza buri munyarwanda kuyitunga, kuko ifasha mu krwanya ubukene. Asanga ariko n’ubukangurambaga bukorwa n’Abajyanama b’Ubuzima nabwo bwwarabagiriye akamaro kanini cyane, kuko mbere batajyaga kwa muganga, ngo ahubwo uwarwaraga wese bamukekaga mo amarozi.
Aragira ati “ariko n’iyo batugira inama yo kujya kwa muganga, ntiwari kujyayo ntacyo witwaje, kandi ino aha mu cyaro, amafaranga akunze kuba make. Ariko iyo waguze Mituweli, uhita ugenda bakakuvura.” Yongera ho ko abona umuntu udatunze Mituweri aba ari injiji, agasaba abo bireba ko bajya bigisha abantu kwihatira kwishyura imisanzu yayo.
Nsekanabo Valensi wo mu karere ka Burera we yaganiriye n’ikinyamakuru Umwezi kuri Sitade ya Musanze ubu imaze gusanwa. Uretse kwishimira iyo Sitade, ashimira n’uwazanya Mituweli kuko yamufashije kuba umuntu w’umugabo, kandi mbere yarasabirizaga.
Aragira ati “njye n’umuryango wanjye twasabirizaga ibyo kurya mu baturanyi, kuko tutakoraga. Twari twarokamwe n’indwara, tugahora twiryamiye ntitubone umwanya wo guhinga. Aho tuboneye Mituweli, no kujijukira kwivuza ku kigo nderabuzima cyacu, umunsi umwe nararwaye abaturanyi barampeka banjyana ku ivuriro ryo mu Cyanika, ndagenda bamvura indwara zose, none ubu nahinze ibirayi nahinze ibigori n’ibishyimbo, kandi mfite n’umurima mpihinga mo ibireti, niteguye gukora ku ifaranga mu mezi make ari imbere.”
Uyu muturage yemeza ko, umuntu utari muri Mituweli yasigaye inyuma cyane, ariko agasanga biterwa n’imyumvire ikiri hasi, kuko kwivuza nta karita y’ubwisungane mu kwivuza bisaba amafaranga atagira ingano.
Mituweli iratanga serivisi nziza

Iyo barwaye, Abanyamuryango ba Mituweli bagana ibigo nderabuzima cyangwa andi mavuriro, bakavurwa bagakira bidatinze bakikomereza imirimo yabo.
Mu rwego rwo kunoza imicungire mishya ya gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, no kugira ngo ibikorwa by’ubwishingizi bw’indwara bigende neza, guhera kuwa 01 Nyakanga 2015, Mituweli icungwa n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB).
Ubuyobozi bw’Ishami ry’Ubwisungane mu kwivuza muri RSSB, butangaza ko iyi micungire myiza, ifasha umunyamuryango wa Mituweli kwivuriza aho aburwayi bumufatiye hose mu Rwanda, kabone n’ubwo haba hatandukanye n’aho yatangiye umusanzu kandi ikigo cyamuvuye kikishyurwa neza.
Serivisi z’Ubuvuzi zikomeje gutangwa kandi zizakomeza kugenda ziyongera uko ubushobozi nabwo buziyongera. Kugira ngo bigende neza, umunyamuryango wa Mituweli arasabwa kubahiriza inzego z’ubuvuzi, ni ukuvuga kubanziriza ku kigo nderabuzima, byaba ngombwa akoherezwa ku bitaro by’akarere byaba bidafite ubushobozi bwo kuvura uwo murwayi, nabyo bikamwohereza ku bitaro by’akarere. Indembe zo zihita zivuriza mu bitaro biri hafi, nta rupapuro ruzohereza.
Bimenyimana Jérémie