Amakuru

Ruhango : Hakenewe kongera ikibatsi mu kuboneza urubyaro no kwita ku burere bw’abana

Ubu ni bumwe mu butumwa bwatanzwe ku muganda rusange usoza ukwezi kwa Gashyantare 2017.

Nk’uko bisanzwe, umunsi wa gatandatu wa nyuma wa buri kwezi mu gihugu hose wahariwe umuganda rusange, ukaba utegurwa ku nzego zose kuva ku mudugudu kugeza ku rwego rw’Iguhugu. Muri uku kwezi kwa Gashyantare

Kimwe n’ahandi hose mu Gihugu, mu Karere ka Ruhango, uyu muganda wakozwe kuva ku midugudu. Ku rwego rw’Akarere ukaba wabereye mu Mudugudu wa Muhororo II, Akagali ka Buhoro, Umurenge wa Ruhango, ahahuriye by’umwihariko abaturage b’utugali twa Buhoro na Bunyogombe.

abaturage mu muganda

Abaturage mu muganda

Abaturage bifatanyije n’umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda,Uwanyirigira Gloriose, ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwari buhagarariwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo, Mushayija Mushayija Geoffrey, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ruhango ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Twagirimana   Epimaque, abakozi b’Akarere bakorera ku Kicaro cy’Akarere, Umunyamabanga Nshingwabikowa w’umurenge wa Ruhango, Nahayeo Jean Marie, n’abakozi b’Umurenge bakorera ku biro by’Umurenge.

Hakozwe ibikorwa binyuranye mu mudugudu wubakiwe abakuwe mu manegeka, birimo gusibura imihanda yaciwe no guhanga imishya, gutera ibiti bivangwa n’imyaka muri uyu mudugudu, gusana, guhoma no gukinga amwe mu mazu yasenywe n’imvura idasanzwe yaguye mu mpera z’umwaka ushize.

Depite Uwanyirigira aganiriza abaturage

Depite Uwanyirigira aganiriza abaturage

Mu biganiro byabaye nyuma y’umuganda, Depite Uwanyirigira Gloriose  yatanze ubutumwa bukangurira ababyeyi kuboneza urubyaro, anagaruka ku kurwanya icyorezo cya Sida by’umwihariko mu rubyiruko.

Yifashishije imibare igaragaza ubucucike bw’abaturage b’u Rwanda kuri km2 (415inhab/km2) no mu Karere ka Ruhango (528 inhab/km2) by’umwihariko, yifashishije kandi imibare igaragaza uko uburumbuke bw’umugore bungana kuri ubu (4.2), yerekanye ko ubwiyongere bw’abaturage ari ikibazo gihangayikishije, agaragaza ko hatagize igikorwa mu kuboneza urubyaro mu mwaka wa 2035 abanyarwanda bazaba  bamaze kwikuba inshuro hafi ebyiri ugereranyije n’uyu munsi wa none.

Yagarageje kandi ko inda zitateganyijwe n’ubwandu bwa Sida ari ikibazo giteye inkeke mu bangavu, maze asaba ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo, kubaganiriza ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kuko kugira amakuru n’ubumenyi bihagije ku buzima bw’imyororokere bizabarinda ibyo bibazo anakebura abantu bakuru bashuka abana b’abakobwa bakabatera inda, abandi bakabanduza indwara zinyuranye zirimo na Sida, ababwira ko ibyo atari iby’i Rwanda kandi ko amategeko ahari azabakurikirana.

Vice meya twagirimana Epimaque

Visi Meya, Twagirimana Epimaque

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu , Twagirimana Epimaque, akangurira  abaturage kwitabira ibikorwa by’amatora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka, abasaba   by’umwihariko kugenzura niba bari kuri lisiti y’itora, kwikosoza aho bikenewe, kuzitabira ibikorwa byo kwiyamamaza no kwamamaza abakandida, yibutsa kandi ashimangira ko bigomba gukorwa mu buryo bukurikije amategeko.

Kagaba Emmanuel

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top