Bamwe mu badepite bagize ihuriro ry’abanyarwandakazi bari mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda basuye banaganira n’abagore bari mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi (abagore) mu karere ka Gatsibo kuri uyu wa 9 werurwe 2017.
Uru ruzinduko rwa bamwe mu banyarwandakazi bo mu Nteko ishingamategeko y’u Rwanda basuye Akarere ka Gatsibo barimo Senateri Kazarwa Gerturde na Depite Kantengwa Julianna bari bagamije gukangurira abagore bari mu nzego zitandukanye kujya bitabira imirimo itandukanyekenshi ikorwa n’abagabo irimo kuba mu nzego z’umutekano n’ubuyobozi bwite bwa Leta.
Senateri Kazarwa Gerturde yavuze ko ubu abagore mu Rwanda basubijwe agaciro ndetse n’ihame ry’uburinganire kandi ko bafite ubushobozi bwo gufata ibyemezo kandi neza. Uyu musenateri, yagaragaje uburyo ubu mu Rwanda usanga mu bagore hari abayoboye za minisiteri,inteko ishingamategeko,ibigo bya leta n’ibyigenga bitandukanye,inzego z’umutekano(ingabo,polisi n’urwego rwa Dasso.
Abagore bo mu Karere ka Gatsibo
Mu mbogamizi zagiye zigaragazwa n’abagore bakunze guhura nazo mu miryango itandukanye, ni uko badashyigikirwa nabo bashakanye (abagabo) mu gihe umugore agiye gufata inguzanyo mu bigo by’imari biciriritse batinya ko abagore badashobora gufata inguzanyo ngo ikoreshwe ndetse yishyurwe .
Iri huriro ry’abanyarwandakazi baba mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda rimaze imyaka 20 rishinzwe (1996) n’abagore bari mu nteko ariko ubu n’abagabo bakaba bashyigikiye iri huriro bakaba baribarizwamo.
Mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda mu myaka ya 1961-1965 habarizwagamo umudepite umwe kuri 42 bari bagize inteko(1/42) ariko ubu abagore ni 51 ku badepite 80 bagize inteko ishingamategeko y’u Rwanda (51/80) bangana na 64%.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net


