Abaturage bo mu Karere ka Rwamagana bakoze igikorwa cyo kuremera bagenzi babo bo mu karere ka Kayonza imbuto y’ibishyimbo.
Aba baturage bashimirwa ko iyi ari indangagaciro z’umuco nyarwanda, aho umwe yabaga atejeje neza, undi yaramusuraga akamuha imbuto. Aya magambo yatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe ubukungu Uwibambe Consolee, ubwo yakiraga iyi mbuto isaga Toni 4.
Imbuto y\ibishyimbo baremewe
Avuga ko iyi mbuto izafasha abaturage kwihutisha igihembwe cy’ihinga cya 2017B cyane ko ngo ari imbuto nziza yihuta kumera ikanera vuba.
Agira ati,” Turasaba abaturage kwihutisha guhita bayitera nibura bitarenze tariki 10 ikaba yageze mu gitaka kugirango bazeze neza kandi nabo tubashishikariza uyu muco mwiza bakazaremera n’abandi. “
Ukizijuru Innocent ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Rwamagana, yavuze ko umuco wo gufashanya uranga abanyarwanda kuva kera, akaba ari muri uru rwego batekereje iki gikorwa.
Ati, “ twe mu karere ka Rwamagana twabashije kweza neza, abaturage bacu batekereje gukorera iki gikorwa cy’urukundo bagenzi babo b’abaturanyi nk’uko byahoze kera mu muco nyarwanda, kugirango bazabashe kweza neza basagurire n’amasoko bazanaremere n’abandi “.
Karasira Leonard, ni umuturage w’akarere ka Kayonza. Agira ati ,” Ibi ni ibigaragaza ko harimo kugaruka indangagaciro zahoze ziranga abanyarwanda, aho abezaga bagobokaga bagenzi babo betejeje. Ibi bitwereka ko nk’Abanyarwanda tutagomba kwirebaho gusa, ahubwo ugomba guhinga ariko ukazigama uziko hari na mugenzi wawe ushobora kugira ikibazo ukamugoboka”.
Akomeza avuga ko nk’abaturage bafashe ingamba zo guhinga cyane, ikirere kitakongera kubatenguha, bakweza nabo bakaba twaremera abandi. Yashimiye kandi abaturage b’akarere ka Rwamagana abasaba kuzakomeza uyu mutima mwiza.
Imbuto yatanzwe isaga T4 z’ibishyimbo, biteganyijwe ko izaterwa ku butaka buhuje bwa Ha 80, ha 40 mu murenge wa Murama n’izindi ha 40 mu murenge wa Ndego.
Kagaba Emmanuel

