Nyuma y’igihe Kaminuza ya Kigali ikorera mu nzu y’inkodeshanyo kuri ubu bitarenze umwaka utaha iyi Kaminuza izaba iri gukorera mu nyubako yayo bwite.
Nkuko twabitangarijwe na Afrika Philbert, umwe mu batangije Kaminuza ya Kigalimu muhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa inyubako y’iyi kaminuza, yavuze ko imirimo yo kubaka iyi kaminuza izamara amezi 14 aho bazubaka icyiciro cya mbere kigizwe n’amagorofa 7 azatwara miliyoni zisaga 10 z’amadorali ya Amerika.
Iki gikorwa cyo gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa iyi Kaminuza cyitabiriwe n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza nayisumbuye Bwana Isaac Munyakazi, nyuma y’iki gikora akaba yarakomeje yitabira umuhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri bagera kuri 544 barangije muri Kaminuza ya Kigali ku nshuro ya kabiri.
Munyakazi yatangaje ko n’izindi kaminuza zafatira urugero kuri Kaminuza ya Kigali kuko kugira ngo hatangwe uburezi bufite ireme burya n’ibikorwa remezo bibigiramo uruhare.
Ati “Kuba kaminuza yigenga igiye kugira inyubako yayo, ni ikintu tugomba kwishimira kuko itahisemo gushora amafaranga mu bindi, ahubwo ikayashora mu bikorwa remezo byunganira uburezi batanga. Turifuza ko umurongo mwiza Kaminuza ya Kigali yafashe n’izindi zigikorera mu nyubako zitari izazo, zawukurikiza.”
Iyi kaminuza nimara kuzura izaba ifite amagorofa 15, ikazaba iherereye mu murenge wa Muhima, ahazwi nko mu kiyovu cy’abakene, ahateganye na Mulindi Japan One Love.

