Amakuru

Ruhango : Abagabiwe bagera kuri 167 bagabiwe inka barazituye

Mu gikorwa cyo kwitura cyabaye mu Karere kose ka Ruhango tariki ya 10 Werurwe 2017,mu Mirenge yose abantu 167 bagabiwe inka mu myaka ishize bituye bagenzi babo bagezweho ku rutonde rw’abagomba guhabwa inka.

Ku rwego rw’Akarere iki gikorwa kikaba cyabereye mu mudugudu wa Gakurazo, Akagali ka Kamusenyi, Umurenge wa Byimana,  ahatanzwe inka 26 muri uyu murenge.

Umuyoozi w’Akarere, Mbababazi Fr.Xavier ashimira  abaturage

“Ndashima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku bw’iyi gahunda nziza ya Girinka. Kuba mu rugo rutatahagamo n’inkoko hatashyemo inka biranejeje cyane, binanteye ikiniga. Sinabona uko mbivuga.”

Kayitare Yohani Batisita,  utuye mu mudugudu wa Nyarusange, Akagali ka Kamusenyi, Umurenge wa Byimana, Kayitare ko mu buzima bwe ari bwo bwa mbere agiye korora inka nubwo yari asanzwe azi ko ari ku rutonde rw’abagomba guhabwa inka  kandi akizera adashidikanya ko azayibona  kuko  yari yatangiye gutera ubwatsi  kandi ngo azabikomeza.

Agira ati, “niteguye kuyifata neza kugira ngo nzabashe kwitura kandi nyikureho ubukire ngahamya ko ubwo mbonye inka ntazongera kurumbya nk’uko byari bisanzwe kubera kubura ifumbire nkaba nizeye  kandi ko umusaruro w’ubuhinzi ugiye kwiyongera cyane, nkihaza mu biribwa kandi nkabona n’amafaranga yo gukora ibindi bikorwa bizateza imbere umuryango wange.”

Bamwe mu baturage bituye bagenzui babo

Mutuyeyezu Francine yashakanye na  Gasana Sosthène, bakaba batuye mu mudugudu wa Rukuro mu kagali ka Muhororo, Umurenge wa Byimana.

Avuga ko afite akanyamuneza kenshi kuko ari bwo bwa mbere urugo rwabo rubonye inka.  Agira ati, “twizeye  ko izabageza kuri byinshi kubona ifumbire byajyaga bimpangayikisha cyane kuko  najyaga ngura ibishingwe, none ubu ntibizongera, iyi nka nzayifata neza cyane izampa amata n’ifumbire kandi ubuhinzi buzagenda neza kuko nzaba mfite ifumbire.

Mu buhamya bw’umwe mu bagezweho mbere na Girinka, Nteziyaremye Justin utuye mu Mudugudu wa Nyabisindu, Akagali ka Ntenyo,avuga ko   inka yahawe mu mwaka wa 2008 yamugejeje kuri byinshi.

Agira ati, “Nabashije kubona ifumbire, umusaruro w’ubuhinzi wikuba inshuro nyinshi, agura umurima yagura aho akorera, yubaka inzu nshya iberanye n’ingano y’umuryango, amahugurwa yahawe hagamijwe kumwungura ubumenyi mu bworozi n’ubuhinzi bumufasha guhindura imyumvire.

Nteziyaremye ahamya ko iyo inka ifashwe neza igera kuri benshi, akabisobanura agaragaza ko yituye, uwo yituye a, uwituwe n’uwo yituye na we uyu munsi akaba yaje kwitura. Bityo akaba ashishikariza abagabiwe uyu munsi gufata neza inka bahawe kugira ngo na bo baziture abandi bityo zizagere kuri benshi.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi François Xavier, ashimira  abituye  kuba barafashe neza inka bahawe zikaba zigeze ku bandi, asaba imiryango yagabiwe gufata neza inka bahawe kugira ngo zizagere no ku bandi basigaye.

Agira ati, Ndasaba   aborojwe kuzirikana amabwiriza agenga gahunda ya Girinka no kuyubahiriza  mu buryo bukwiye, anasaba abayobozi n’abaturanyi b’aborozwa gusura kenshi inka zitangwa muri gahunda ya Girinka, kureba uko zifashwe no kugira inama abazoroye kugirango barusheho kuzifata neza.”

Zimwe mu nka zituwe

Yamagana  abafata nabi, abagurisha n’abibisha inka bahawe, asaba buri wese kwita ku mutekano w’inka zatanzwe muri Gahunda ya Girinka no kugira uruhare rukomeye mu kurinda cyangwa kubuza icyo ari cyo cyose cyatuma iyi gahunda itagera ku ntego zayo.

Aboneraho gukangurira abafatanyabikorwa banyuranye (abikorera, amashuri, abihayimana, n’imiryango itari iya Leta) gufatanya n’ubuyobozi koroza abakeneye korozwa.

Muri uyu murenge wa Byimana, , Abahawe inka banahawe umuti wica uburondwe bazakoresha mu gihe cy’amezi 10,hatangwa  amapompe 26 yo gutera umuti, akazajya akoreshwa ku rwego rw’umudugudu.

Kagaba Emmanuel

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM