Amakuru

Gicumbi: Bitewe n’ikibazo cy’ubujiji ngo bwaki yugarije abana

Mu karere ka Gicumbi haravugwa ikibazo cy’abana basaga 250 barwaye bwaki bitewe n’ikibazo cy’ubujiji kuko usanga ababyeyi bagaburira abana indyo imwe n’iyabantu bakuru nkuko byemejwe na Liberatha Niyonsaba umuyobozi ushinzwe ubuzima mu karere.

Mu kiganiro Liberatha Niyonsaba umuyobozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Gicumbi yagiranye urubugaga nkoranyambaga  imirasire.com  dukesha iyi nkuru, aravuga k mu karere ka Gicumbi hari ikibazo cy’ubujiji bwa bamwe mu babyeyi aho usanga umubyeyi agaburira umwana w’amezi 6 indyo imwe niyabantu bakuru.

Niyonsaba  agira ati,  ” mu byukuri ubu twatangiye ubukangurambaga mu baturage kugirango ababyeyi bamenye ko guha umwana indyo yuzuye kuko byagaragaye mu karere hari abana 250 bose barwaye bwaki”

Mu bana 250, babaruwe, barwaye bwaki muri bo 226 bari mu ibara ry’umuhondo naho 27 bari mu ibara ritukura, bakeneye gufashwa byihariye. Mu ikusanyamibare ryakozwe mu kwezi kwa cumi 2015 mu bana bato 55 168 bari mu karere ka Gicumbi abagera ku 6 170 (8,3%) babasanganye ikibazo cy’imirire mibi, muri aba bafite ibibazo 38% byabo bari bafite ikibazo cyo kugwingira gishegesha abana bari mu minsi 1 000 ya mbere y’ubuzima bwabo.

Niyonsaba asobanura umwana ubusanzwe bitari bikwiye ko umwana w’amezi 6 agomba kurya ibiryo bimwe n’ibyabantu bakuru.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM