Amakuru

Abarwayi bafite indwara zidakira bagiye kwitabwa ho by’umwihariko

Indwara zitandura kandi zidakira zihangayikishije u Rwanda nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa RBC, niyo mpamvu ifatanyije n’ikigo cy’igihugu cy’Ubumenyi ngiro haze guhugurwa abafasha b’abaganga mu ngo bazita by’umwihariko ku barwayi barwaye indwara zidakira

Abarwayi bazahajwe n’indwara zidakira kandi zitandura, ni imwe mu mpamvu ituma inzego z’ubuzima mu Rwanda zarahagurukiye gushaka uko zakumira indwara muri rusange, ariko zinafasha abo zahejeje hasi. Niyo mpamvu zimaze guhugura abafasha b’abaganga mu ngo barenga 200 bazita ku bafite indwara zitandura kandi zidakira. Aba bafasha b’abaganga mu ngo bamaze amezi atandatu bahugurirwa mu bitaro 10 byo hirya no hino mu Rwanda, baherwa impamyabumenyi zabo mu karere ka Rwamagana kuwa 13 Werurwe 2017.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, ushinzwe ubuvuzi rusange n’ubuvuzi bw’ibanze Dr Patrick Ndimubanzi ayobora umuhango wo gutanga izo nyemezabumenyi, arasaba abazihawe kwita ku murimo bagiye gukora, no kwitanga mu byo bakora, barangwa n’umurava no kubera abandi icyitegererezo. Minisiteri y’Ubuzima iteganya ko nibura muri buri kagari hazashyirwamo umwe mu bafasha b’abaganga mu ngo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Patrick Ndimubanzi (wambaye karuvate itukura) Guerineri w’intara y’u Burasiirazuba Kazaire Judith, Meya wa Rwamagana (uwa mbere uturutse ibumoso) na Kamanzi James Umuyobozi wungirije wa RBC

Umuyobozi wungirije wa RBC James Kamanzi, avuga ko abafasha b’abaganga mu ngo, bahuguwe ari 211 baturutse mu tugari 100 two hirya no hino mu Rwanda. Avuga ko igihe abarwayi barwaye indwara zitandura kandi zidakira babaga basezerewe kwa muganga, bageraga mu ngo zabo bakaba nk’abadafite uko babaho. Abafasha b’abaganga mu ngo niwo murimo bagiye gukora, mu gihe Murangwa Youssouf uyobora Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda NISR (National Institute Statistics of Rwanda), asanga bagiye kuba abafatanyabikorwa mu igenamigambi rigamije iterambere, kuko abo bafasha b’abaganga mu ngo umurimo wabo wa mbere ari uwo kwita ku barwayi bafite uburwayi budakira, ariko bakanatanga amakuru ku bandi barwayi ndetse no gutanga amakuru ku mfu zibera mu tugari bakorera mo n’ikizitera.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, we asanga kuba abafasha b’abaganga bahuguriwe mu tugari 12 two mu karere ka Rwamagana, kandi kimwe n’ahandi mu Rwanda, aka karere kakaba gafite umubare uteye impungenge w’abarwayi bagaragawe ho n’indwara zidakira, Akarere ka Rwamagana gakeneye ubufasha bwihariye kugira ngo bafashe abo barwayi kubaho igihe kirekire, bahabwa imiti iborohereza ububabare kandi bakurikiranwa buri munsi.

Umurwayi ubarizwa muri aka karere Kampire Ewujeniya, yemeza ko ashimishishwe n’abo bafasha b’abaganga bagiye kubita ho mu ngo agira ati “tugize amahirwe kuko tubonye abazajya badukurikirana no mu ngo.” Yemeza ko  hari benshi barembeye mu ngo zabo,  agasanga rero aba baganga bagiye kujya babitaho buri munsi bazahindura byinshi mu buzima bwabo, kandi atari abo barwayi bazwi gusa, ahubwo bakareba na wa wundi waheze iwe utabasha kubyuka, kugira ngo babageze kwa muganga.

Bamwe mu bafasha b’abaganga mu ngo bamaze guhabwa inyemezabumenyi

Madamu Kampire asaba abarwayi kumvira abo bafasha b’abaganga, kuko iyo iminsi yicuma birushaho kugenda neza. Asoza agira ati “Iyo warwaye ukaremba, ukabura n’ugushuza bikongerera umubabaro ukiheba.” Abonera ho akanya ko gushima Leta y’u Rwanda, kuko itekereza ku baturage bayo.

Rusine Agusitini wo mu Umurenge wa Tumba mu karere ka Huye ni umwe mu bafasha b’abaganga mu ngo. Yemeza ko bize ku bijyanye n’uko bafata abantu barwaye indwara zitandura kandi zidakira;  kuzuza ibitabo by’irangamimerere nko kubarura abapfuye baguye mu ngo cyangwa se abana bavutse. Avuga ko abarwaye indwara zidakira babaga kwa muganga kandi nta cyizere cyo gukira bafite, bikabahenda kandi bigahenda na Leta, ni byiza rero kubasanga mu ngo, abarwaza ntibate igihe bajya kubagemurira, cyangwa se batanga amafaranga menshi mu bitaro, kubasanga mu ngo no kubitaho, hatangwa inama ku barwaza, n’uburyo bwo gufata imiti, bizatanga umusaruro kuko bazabafasha babegereye, kandi baziranye.

Bimenyimana Jérémie

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM