Tariki ya 16 Werurwe 2017,Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyagaragaje imibare mishya igaragaza ko mu mwaka wa 2016, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 5,9, mu gihe intego yari 6%.
Imibare yagaragajwe ni uko mu gihembwe cya kane cy’umwaka wa 2016, umusaruro mbumbe w’u Rwanda wabaye miliyari 1 734 z’amafaranga y’u Rwanda, buvuye kuri miliyari 1 560 mu gihembwe nk’iki cya 2015.
Muri rusange umwaka ushize warangiye umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) uri kuri miliyari 6 618 z’Amafaranga y’u Rwanda, uvuye kuri miliyari 5 956 mu 2015, ibi bikagaagaza ubukungu bwazamutseho 5.9%.
Uyu mwaka ngo wabaye mwiza ku rwego rw’inganda kuko umusaruro wazo wazamutseho 7%, umusaruro w’urwego rwa Serivise uzamukaho 6%, naho urwego rw’ubuhinzi ruzamukaho 4%.
Ministri w’Imari n’Umuyobozi wa NISR
Umuyobozi w’ Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda (National Institute of Statistics of Rwanda/NISR), Murangwa Yusuf, avuga ko izamuka ry’ umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi rishingiye ku musaruro w’ibihingwa ngandurarugo wabonetse ari mwinshi mu gihembwe cya mbere cy’iginga cya 2016, ariko mu bihembwe byakurikiyeho ntibyagenda neza.
Agira ati. “Mu gihembwe A umusaruro wari mwiza wazamutseho 5%, mu gihembwe B na C ntibyagenze neza umusaruro wazamutseho 1% bitewe n’amapfa yagaragaye mu bice bimwe na bimwe by’igihugu, nk’Uburasirazuba n’Amajyepfo, n’imyuzure yagaragaye mu Burengerazuba n’Amajyaruguru.”
Naho ikiciro cy’inganda cyazamutseho 7% ngo bitewe na gahunda ya Leta yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda),kuko usanga nk’umusaruro w’inganda nk’izikora imyenda, inkweto n’ibikomoka ku mpu warazamutseho 10%, uw’inganda zikora ibikoresho by’ubwubatsi uzamukaho 21%.
Mu rwego rwa Serivisi, umusaruro wa za Hoteli na Resitora wazamutseho 11% kubera inama nyinshi n’imikino igihugu cyakiriye, ndetse n’ubwikorezi bwazamutseho 8%.
Muri uyu musaruro mbumbe wa miliyari 6 618, urwego rwa Seriviseirufitemo uruhare rwa 48%, uruhare rw’ubuhinzi rwo rwaramanutse ruva kuri 33% mu 2015, rugera kuri 30%, urwego rw’inganda rwanazamutse ruva kuri 14% rugera kuri 17%.
Uyu muyobozi, avuga ko ibi bigaragaza ko imiterere y’ubukungu bw’igihugu iri guhinduka, kuko igihugu gifite icyerekezo cyo kubakira ubukungu kuri Serivise n’inganda.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Claver Gatete, avuga ko kuba ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzamuka ari ikimenyetso cyiza.
Agira ati, “Umwaka ushize twateganyaga ko ubukungu bwacu buzamuka 6%, ariko burya iyo mumaze gukora igenamigambi hari ibintu bigenda bihinduka mu bukungu.”
Ati, “ iyi mibare irashimishije kandi fasha gukora igenamigambi ry’igihe kiri imbere,ku buryo mu mpera z’ukwezi kwa Mata tuzatangaza niba igipimo cy’uko ubukungu bugomba kuzamuka cya 6.5% kizagumaho cyangwa gishobora guhinduka.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

