Umurenge wa Kimisagara, ni umwe mu mirenge igize Akarere ka Nyarugenge, uri mu mujyi rwagati. Imiterere y’uyu murenge ugizwe ahanini n’imisozi miremire nukaba uhana imbibi n’indi mirenge yo mu nkengero z’Umujyi wa Kigali ituma hari uruhurirane rw’ibibazo birimo icyo kutagira amazi, cy’ibikorwaremezo, za ruhurura usanga ziteje impungenge, abana bazerera ndetse n’abagore batari bake bicuruza kandi bivugwa ko umwanda uboneka i Nyabugogo ushobora kuba uturuka mu gace ka Kimisagara.
Ruzima Serge,S.E Kimisagara
Bamwe mu baturage batuye ku Kimisagara bavuga ko babangamirwa cyane n’ikibazo cyo kutagira ikigo nderabuzima cyabegerejwe mu murenge wabo ariko na none babangamiwe na zimwe muri za ruhurura zidatunganyijwe uko bikwiye bikiyongeraho no kubura amazi kwa buri gihe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Ruzima Serge,avuga ko uyu murenge ufite aho uva naho ugeze mu kwikemurira ibibazo, agira ati “ Dufite ibibazo bike bijyanye n’ibikorwaremezo bitubakiye ariko kandi tugenda tukemura gahoro gahoro uko amikoro abonetse kandi dufatanije n’abaturage ibyi nshi byarakemutse ukurikije uko byari bimeze mu gihe gishize.”
Ibindi bibazo bitandukanye dufite twabigaragarije ubuyobozi bw’Akarere kandi tubifite mu mihigo kandi bizabonerwa ibisubizo ku buryo no kubyerekeranye n’imihanda na za ruhurura dukora ubuvugizi ku karere kugira ngo bizubakwe .
Kubyerekeranye n’inzererezi, avuga ko bahagurikiye icyo kibazo ku ishyamba rya Mont Kigali ryahoze ryugarijwe na bamwe mu bana baryonona bajya gutashya, ubu byacogoye bamwe mu batarumva gahunda yo kurengera ibidukikije baryangiza, ariko twashishikarije abaturage abaturage, kuribungabunga kandi n’abaryitwaga bahungabana umutekano ubu bahacitse kubera ko umutekano waho twawukajije”.
Abatuye Umurenge wa Kimisagara, benshi ni mu manegeka
Ku byerekeranye n’abavuga ko Kimisagara ivugwaho ko umwanda wose uboneka cyane cyane i Nyabugogo waba ariho uturukau Gitifu Ruzima arabihakana, agira ati “ Si byo, icyo nemera ni uko ubukangurambaga tumazemo iminsi bujyanye n’isuku, bwo kuba buri muturage wese agomba kugira koperative imutwarira imyanda, benshi bamaze kubyumva kandi birakorwa mumunsi ku wundi turizera ko bizakomeza ku buryo nta mutureage uzasigara adafite Koperative imutwarira imyanda”.
Akomeza avuga ko iki kibazo cy’imyanda kimaze kugabanuka kuko cyafatiwe ingamba. Cyaragabanutse ubu si nka mbere kuko byari bikabije.
Abajura barahagurukiwe
Ku kibazo cy’abajura cyakundaga kuvugwa mu murenge wa Kimisagara, Ruzima Serge, avuga ko Ubuyobozi bufatanije n’abanyerondo haba ku manywa na nijoro, babahagurukiye kubera ko hakorwa operasiyo zihagije zo guhashya abajura. Ati, “Ubu hari abemeye guhinduka bamaze kubifatirwamo, ubu umutekano w’abaturage umeze neza kuko ufashwe ashyikirizwa inzego zibishinzwe agakanirwa urumukwiye.
Ruzima Serge, Umunyamabanga nshingeabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, asanga gushyira mu bikorwa imihigo y’akarere bamaze kumurikirwa ari igisubizo cyane cyane imbaraga zigashyirwa mu gukurikirana umuhigo w’urugo ku muturage.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net


