Amakuru

Gatsibo : RGB yasabye inzego z’ubuyobozi zatowe gukomeza kwita ku mitangire ya serivisi.

Mu rwego rwo gukomeza kunoza imitangire ya serivise zihabwa abaturage, Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere myiza(RGB) rurakangurira abayobozi b’inzego zitandukanye zatowe gukomeza kunoza imitangire ya serivise  ku baturage bagana inzego z’ubuyobozi.

Ni muri urwo rwego  taliki ya 13 werurwe 2017, Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere myiza (RGB) n’izindi nzego z’ubuyobozi zirimo inama y’Igihugu y’abagore n’inama y’igihugu y’urubyiruko bakanguriye inzego zitandukanye z’ubuyobozi zatowe mu nzego z’ibanze uruhare rwabo mu mitangire ya serivise,uruhare rw’abaturage mu igenamigambi ry’ibibakorerwa n’itegura ry’imihigo,isuku n’ibindi bikorwa bishobora guteza imbere umuturage.

Rubulika Anthony, intumwa y’ Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere myiza(RGB), asaba   inzego z’ubuyobozi zatowe zirimo abagore n’urubyiruko kugira uruhare mu mitangire myiza ya serivise inoze ku baturage.

Abahagarariye RGB n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo

Nyuma y’ibiganiro bitandukanye byatanzwe, ba mutima w’urugo biyemeje ko bagiye gukangurira imiryango kugira umuco wo kuganira n’abana babo mu miryango kugirango umuryango ugire abana bafite uburere kandi bagira n’uruhare rw ’iterambere ry’Igihugu.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Manzi Theogene yavuze ko serivisi  ihabwa umugurage igomba kuba ari nziza kandi inoze,umukozi w’Akarere utanze serivisi mbi biba bisobanuye ko ananiwe inshingano ze kandi  adakwiyekureberwa.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM