Kwifungisha burundu ni uburyo bukorwa n’abashakanye mu rwego rwo kuboneza urubyaro. Mbere bwari bumenyerewe ku bagore ariko n’abagabo baragenda babukoresha
Minisiteri y’Ubuzima irasanga Abanyarwanda bagenda bacengerwa n’ihame ryo kuboneza urubyaro ku buryo n’abagabo bagiye bakangukira kwifungisha burundu(vasectomie).
Bacengewe n’ihame ryo kuboneza urubyaro
Kugeza ubu mu Rwanda abagabo babiri ku gihumbi bamaze kwifungisha burundu, ni ukuvuga abangana na 0.2% bari bacye cyane mu myaka yashize ugereranyije n’abamaze kwitabira iyi gahunda.
Umuyobozi ushinzwe guhuza gahunda zo kuboneza urubyaro no kurwanya SIDA muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Nzabonimpa Anicet, avuga ko iyi mibare isobanura ko n’abagabo basigaye barakangukiye igikorwa cyo kuboneza urubyaro.
Agira ati, “Mu bihe byashize abantu bumvaga ko kuboneza urubyaro ari gahunda zigenewe abagore, ariko n’abagabo baragenda bazitabira. Ahereye kuri iyo mibare akomeza avuga ko kuboneza urubyaro byagombye kuba ihame mu muryango kandi bikwiye kuba ihame ry’umuryango kuko ari ni ngombwa ko abashakanye baganira ku ihame ryo kuboneza urubyaro kandi kuboneza urwo rubyaro atari ukwifungisha burundu gusa, ahubwo hari n’ubundi buryo bwakoreshwa n’abagabo ndetse n’abagore.
Abagabo bashobora gukoresha uburyo bwa kamere, agakingirizo ndetse no kwifungisha burundu, mu gihe abagore bashyiriweho uburyo bwinshi ugereranyije n’abagabo.
Nubwo abatekereje uburyo bwo kuboneza urubyaro bagiye bibanda mu kwita ku bw’abagore n’abagabo ngo harimo kurebwa uburyo nabo bajya bafashwa kuboneza urubyaro mu gihe runaka nk’umwaka umwe, ibiri no kuzamura.
Mu Rwanda ikigo cy’igihugu cy’ibarurishimibare mu Rwanda (NISR), kivuga ko mu bushakashatsi cyakoze hagati y’umwaka 2014-2015, igaragaza ko abanyarwanda bagera kuri 53% bitabiriye gahunda zo kuboneza urubyaro.
Abifashisha ibinini ni 8%, inshinge ni 24%, abifashisha agapirako ku kaboko bagera ku 8%, abagashyirwa mu mura bageze kuri 4%.
Ku bijyanye no kwifungisha burundu abagore barusha abagabo kuko bangana na 1.2% mu gihe bagabo ari 0,2%. Uburyo bwo kuboneza urubyaro kandi ngo bukomeje kugenda bwitabirwa n’abakobwa batarabyara.
Kwitabira ubu buryo byatumye uburumbuke bw’abagore mu Rwanda buva ku bana 6.2 mu myaka icumi ishize, ubu bugeze kuri 4.2.
Mu bihugu bimwe na bimwe byateye imbere usanga kuboneza urubyaro biri ku kigero cya 70%, umugore abyara nk’abana batatu, mu Rwanda kugera kuri iryo janisha bikaba biteganyijwe mu cyerekezo 2020.
Gusa Ikibazo gikomereye igihugu ni uko imiryango y’abatarize n’abakennye ugereranyije n’abandi ariyo usanga ibyara abana benshi, bikaba bishobora kugira ingaruka mbi ku gihugu mu gihe ubwiyongere bw’abaturage butajyanye n’ubukungu bw’igihugu.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net

