Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 15 Werurwe 2017 CLADHO yateguye inama yahuje imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu , Ibigo by’imari ndetse n’abantu batandukanye mu rwego rwo guhuza ibitecyerezo byagenderwaho
Abantu benshi bibaza ko byaba ngombwa ko Abanyarwanda bagira uruhare mu itegurwa ry’igenamigambi ribagenewe, dore ko hafi 51% by’ingengo y’imari iba yavuye mu misoro batanga.
Ni muri urwo rwego CLADHO nk’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu yasanze abanyarwanda bakagombye kugira uruhare mu itegurwa ry’igena migambi
Umuyobozi wa CLADHO Sekanyange Léonard yaravuze ati:” hari byinshi byirengagizwa kandi bibangamira uburenganzira bw’ibanze bwa muntu, akaba ari nayo mpamvu CLADHO na Sosiyete Sivile ifite inshingano zo kwegera abaturage bakareba neza ko ibikorerwa abaturage koko baba babikeneye
Yakomeje avuga ko iyo umuturage atagize uruhare mu bimukorerwa usanga nawe abikoresha uko yiboneye kuko aba atazi agaciro kabyo.
RWIBASIRA Eugene umukozi mu mushinga wita ku buhinzi Alprazolam muri “RDO” we yagaragaje ko hakwiye kongerwa ingengo y’imali mu buhinzi kuko abagera kuri 90% by’abanyarwanda batunzwe n’ubuhinzi. Yagize ati:”Dusigaye dufite ikibazo cy’ihindagurika ry’ikirere mu Rwanda , ibi bituma umusaruro uba udahagije kw’isoko, ibiciro byibiribwa bikiyongera kw’isoko”Yakomeje avuga ko abaturage bakwiye gufata iya mbere bakivugira kuko ni ubureganzira bwabo bakabwira leta ikabashakira uburyo bwo guhinga hifashishijwe ikoranabuhanga, ritagendeye ku kirere, aha yagaragaje ko bakoresha imashini zivomera mu gihe cy’izuba.
Umuyobozi wa CLADHO Sekanyange Léonard
CLADHO ikaba yerekana ko leta igomba gukoresha imisoro y’abaturage iteza imbere ubuhinzi bw’ibiribwa birimo ibigori, ibishyimbo,imyumbati,ibijumba, imboga n’ibindi kuko aribyo by’ibanze bitunze abanyarwanda aho gushora amafaranga menshi mu cyayi n’ibindi bijyanwa mu mahanga rimwe na rimwe amafanga avuyemo ntagirire umunyarwanda wo hasi akamaro mu buryo bwihuse.
Amafaranga ateganyijwe kwinjira ava imbere mu gihugu angana na Miliyari 1,216.4 z’amafaranga y’u Rwanda aribyo bingana na 62.4% by’Ingengo y’Imari yose, akaba aziyongeraho agera kuri Miliyari 40.9 ugereranyije na Miliyari 1,175.5 yari mu Ngengo y’Imari ivuguruye ya 2015/16.
Tubabwire ko amafaranga akomoka ku misoro azagera kuri Miliyari 1,071.6 bingana na 55%, naho andi mafaranga agera kuri Miliyari 110.8 akazakomoka ku bindi bitari imisoro. Inguzanyo z’imbere mu gihugu zizagera kuri Miliyari 34 z’amafaranga y’u Rwanda.
Carine Kayitesi
Umwezi.net

