Tariki ya 17 Werurwe 2017, umuryango AHF usanzwe ukora gahunda zo kurwanya ikwirakwizwa ry’agako gatera Sida hakoreshejwe agakingirizo no kwirinda, wizihije isabukuru y’imyaka 10 ukorera mu Rwanda.
Umuryango AHF ( AIDS Healthcare Foundation), ukorera mu turere umunani tw’u Rwanda ari two Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge, Nyanza, Huye, Musanze, Rubavu na Nyabihu, ukaba ufite icyicaro gikuru muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, ugakorera mu bihugu 38 hirya no hino ku isi,wizeza abanyarwanda ko utazadohoka na rimwe ku ntego zawo ahubwo uzongera abo usanzwe ufasha mu gihugu.
Ubuyobozi bwa AHF buvuga ko ikorana n’ibigo nderabuzima, ikaba ibigenera ibikoresho n’abaganga bapima ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, ikurikirana abo isanze baranduye, ibagenera bimwe mu biribwa, ubwisungane mu kwivuza, ikanafasha gusiramura abagabo. Umuyobozi w’Umuryango AHF-Rwanda, Dr Brenda Asiimwe Kateera, avuga ko mu turere umunani bakoreramo, buri mwaka bapima abantu ibihumbi 300 muri bo hakabonekamo abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA nibura bagera ku bihumbi birindw (7000)I ku buryo umuntu ajanishije abonamo abafite ubwandu bangana na 2.3%, gusa ariko hari abadatinyuka kwipimisha bangana na 30% by’abagomba kwisuzumisha agakoko gatera SIDA. Ministiri w’Ubuzima,Gashumba Diane wari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 Umuryango urwanya SIDA, AIDS Healthcare Foundation(AHF) umaze ukorera mu Rwanda, avuga ko Ministeri y’Ubuzima (MINISANTE) ikeneye abafatanyabikorwa bayifasha kugabanya umuvuduko w’ubwiyongere bw’agakoko gatera SIDA, cyane cyane mu rubyiruko, ariko ikaba itewe impungenge n’uko abantu bagera ku bihumbi 10 bandura agakoko gatera SIDA buri mwaka, gusa abafatanyabikorwa bayifashaga kurwanya icyo cyorezo baragabanutse ku rugero rwa 51% mu myaka itanu ishize.
Agira ati, ”Umubare ibihumbi 10 by’abantu bandura buri mwaka uteye ikibazo cyane ni ukwigisha abanyarwanda cyane cyane urubyiruko.”
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

