Muri iki kinyejana cya 21 Diabete ni imwe mu ndwara zica umubare munini w’abantu.
Usibye miliyoni 415 z’abatuye isi babarurwa ko bafite iyi ndwara, hari na miliyoni 318 z’abantu bakuru bafite ikibazo kirebana n’uko umubiri ukoresha isukari mu buryo bwateza diabete mu minsi iri imbere.
Mu mwaka w’2015 miliyoni 5 z’abantu bafite hagati y’imyaka 20 na 79 bahitanywe na diyabeti bivuze ko hari umuntu umwe upfa buri masegonda 6.
Mu Rwanda, ubushakashatsi bwo mu 2013 bwa ministeri y’ubuzima ifatanyije na OMS bwerekanye ko abantu basaga ibihumbi 175 bafite imyaka kuva kuri 15 kugera kuri 64 bafite diabete bingana na 3% by’abaturage bose.
Ishyirahamwe ry’abarwati ba ditabeti, rivuga ko bjmwe mu bimenyetso bya diyabeti ari ibi bikurikira :
Kwihagarika cyane bidasanzwe
Kugira inyota nyinshi cyane idahagarara
Inzara idasanzwe niyo waba urimo kurya
Umunaniro ukabije
Kutabona neza
Ibisebe bidakira
Guta ibiro, cyane cyane iyo mu bwoko bwa mbere
Ni ngombwa cyane kwipimisha rimwe na rimwe ngo urebe niba ntayo ufite, cyane cyane iyo uri mu bantu bafite ibyo bimenyetso cyangwa bafite ibyayitera (umubyibuho ukabije). Iyo Diyabete itavuwe neza ishobora guteza ingaruka, zirimo nk’indwara z’umutima, iz’amaso, iz’impyiko, uburemba, gucika ingingo, n’izindi.
Kagaba Emmanuel umwezi.net

