Amakuru

Ubufatanye bw’ababyeyi mu kwita ku bana bukwiye gushyirwamo ingufu

Kuboneza urubyaro bitangiye kugenda bishyirwa mo imbaraga n’ingeri zinyuranye z’abanyarwanda, cyane cyane abayobozi n’abo mu nzego z’ubuzima, bakomeje gukangurira abaturage iyo gahunda. Ubufatanye bw’ababyeyi mu itegurwa ry’ifunguro ry’abana ndetse ndetse no kumva kimwe ibyo kuboneza urubyaro, birazamura imibereho y’abana.

Icyumweru cy’Ubuzima giherutse gusorezwa mu karere ka Gicumbi na Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba, gisize inzego z’ubuzima zitangije urugamba rwo kurwanya imirire mibi mu bana, bahabwa Shisha Kibondo.

Asoza icyo cyumweru Dr Gashumba arasaba abanyarwanda ko ubutumwa na Serivisi byatanzwe mu cyumweru cy’ubuzima bitaba amasigarabyicaro. Ahamagarira abaturage kugira isuku aho bari bahose, abahamagarira kandi kugira ubwisungane mu kwivuza, kugira ngo bashobore kwivuza hakiri kare; akabasaba kandi gukurikiza  inama z’abajyanama b’ubuzima bari hafi yabo  mu Umudugudu, bityo imfu z’abana n’iz’abanyarwanda muri rusange zigakomeza kugabanyuka.

Aragira ati “ntabwo twifuza abana b’abanyarwanda bagwingira, kuko iyo tuvuze kugwingira mu by’ukuri, aba ari byinshi. Ni ukugwingira no mu bwonko, no mu mutwe, umwana ntakure neza, ntaghire icyo yimarira, ntagire icyo amarira umuryango we, ntagire n’icyo amarira igihugu”

Dr Gashumba arasanga kurwanya icyo kibazo byoroshye, kuko abanyarwanda bafite abagira inama.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba aha umwana Shisha kibondo

Imirire y’umwana ireba ababyeyi bose

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi mu Bitaro bya Musanze, Dr Ngezahayo Léon, avuga ko kuva kuwa 13-16 Werurwe, ibyo bitaro byatanze uburyo bwo kuboneza urubyaro ku bantu 536, bari mo 116 bahawe uburyo bw’igihe kirekire.

Dr Ngezahayo, avuga ko muri icyo gihe, abana bapimwe ku bijyanye n’imirire ni 12662. Muri bo 10 baragwingiye naho 94 baragaza ko bitameze neza, naho abandi 12558 nta kibazo bafite.

Kuba hari abana bagaragaza kugwingira, Dr Ngezahayo asanga ahanini ababyeyi bagira mo uruhare, kuko gutegura ifunguro ryuzuye bidasaba ibintu byinshi.

Aragira ati “ikibitera kimwe ni uruhare rw’ababyeyi, kubera ko mu midugudu yabo, aho batuye, ibyangombwa byose urebye birahari, ariko uburyo babitegura n’uburyo babihuza ngo bakore indyo ihagije, ikwiye yuzuye yo guha umwana akenshi usanga bafitemo ikibazo”

Ababyeyi baganira n’itangazamakuru aho ku bitaro bikuru bya Musanze, bemeza ko bazi gutegura indyo yuzuye, ndetse umwe muri bo avuga ko uwaba atazi gutegurira umwana we ifunguro ryuzuye, yaba atameze neza mu mutwe.

Mukamurenzi Salama avuga ko afite akarima k’igikoni asoroma imboga mu rwego rwo gutegurira abuzukuru be indyo yuzuye, agategura ibirayi; ibishyimbo n’imboga, yaba yabonye inyanya indagara n’amavuta bikaba akarusho. Yongera ho ko ibijyanye no gutegura vifunguro ry’umwana n’umuntu mukuru, biterwa n’uko umuntu abaye ho. Iyo yifite ategura iby’umwana yaba atifite agategurira hamwe ariko ibyo agaburira umwana akabyitaho by’umwihariko. Uyu mubyeyi wo mu kagari ka Mpenge, asanga imbogamizi ikomeye ari ukubura ibyo gutegura ifunguro ryuzuye.

Nyiramugisha we asanga ikibazo kiri ku babyeyi, kuko bataba mu rugo, ahubwo bahugira mu kazi, umwana akarerwa n’umukozi wo mu rugo, kandi uwo mukozi adashobora gutegurira umwana ifunguro rikwiye. Ibi abihuriza ho na Mukakalisa Aimée wo mu karere ka Gasabo, wemeza ko umwana ashobora kurwara bwaki mu rugo rwifite, kubera ko ababyeyi bateshutse ku nshingano yabo yo kurera bagahita mo guharira abana abakozi.

Dr Léon Ngezahayo ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi mu Bitaro bya Musanze

Abagabo ntibakwiye kurangarana abagore

Ndabarinze Pierre Céléstin wo mu Umurenge wa Rwaza, we asanaga abagabo bakwiye kwita ku bagore babo mu gihe batwite, babategurira indyo yuzuye, bityo bakazabyara umwana ufite imbaraga.

Aragira ati “hari abagabo bagira uburangare, umugore yagira ibyo kurya akabibura.”

Nyiraburandaryi Esperance ukora mu Kigo nderabuzima cya Karwasa kiri mu Umurenge wa Karwasa, avuga ko muri site yo ku kagari ka Karwasa nta mwana wagwingiye uri mo, kubera ko bigisha cyane ababyeyi uko bategura agakono k’umwana.

Mukabandora Esperance wo mu Umurenge wa Karwasa asanga icyahashya kugwingira mu bana ari uko abahugukiwe bakwiye kujya bigisha abandi ngo buri mubyeyi amenye uko yajya ategurira umwana we ifunguro ryuzuye. Asanga kandi atari abana bakeneye ifunguro ryuzuye gusa, kuko n’abantu bakuru barikeneye.

Bimenyimana Jérémie

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM