Amakuru

Gatsibo : Inka imwe ituma urugo ruzamura imibereho yarwo

Mu karere ka Gatsibo hatangijwe icyumweru cyahariwe gahunda ya girinka munyarwanda cyatangiye ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo,  iyi gahunda ikaba yabereye mu murenge wa Kiziguro akagari ka Ndatemwa aho imyiryango 22 yituye inka 22 ku yindi miryango ikennye iri mu kiciro cya mbere cyangwa icya kabiri cy’ubudehe.

Imwe mu nka zatanzwe

Gahunda ya Girinka munyarwanda yatangiye mu mwaka wa 2006 itangijwe na Prezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME agamije kuzamura imiryango itishoboye iri mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe,iyi gahunda iteganya ko buri rugo rukennye ruhabwa inka imwe igatuma uru rugo ruzamura imibereho yarwo ya buri munsi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, buvuga ko  kuva mu mwaka wa 2006 gahunda ya girinka mu nyarwanda yatangira,Akarere ka Gatsibo gafite intego yo gutanga inka ku miryango itishoboye zigera ku bihumbi 20.650 hakaba hamaze gutangwa inka 19.486 hakaba hasigaye imiryango itariturwa igera ku 1.164 kugeza mu isozwa ry’umwaka w’ingengo y’imari 2017-2018.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard , avuga ko  iyi gahunda yaje kuzamura imibereho myiza y’abaturage batishoboye bari muri cyiciro cya mbere n’icya 2 cy’ubudehe. Agira ati, “ ndashima  abagize uruhare mu gushyira mu bikorwa gahunda ya girinka barimo abafatanyabikorwa b’Akarere ndetse na bamwe mu borozi b’Akarere ka Gatsibo.”

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM