Imiryango 100 yo mu mirenge ya Gatunda, Karama, Mimuli na Mukama yashyikirijwe inka zo kubafasha kwiteza imbere muri gahunda ya Gira Inka Munyarwanda yatangijwe n’Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame mu mwaka wa 2006 hagamijwe guteza imbere abanyarwanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Musabyemariya Domitille, washyikirije inka aba baturage, yabasabye kuzitaho no kuzifata neza kuko ari igihango bagiranye n’ubagabiye ari we mukuru w’Igihugu cy’u Rwanda kugira ngo mu gihe cyo kumwitura bazaziture bagenzi babo zimeze neza.
Gasemburo Luka ,umuturage wo mu Kagari ka Gishororo ho mu murenge wa Mukama, nyuma yo gushyikirizwa inka yari yatomboye avuga ko ashimira Leta y’u Rwanda na Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame wabatekerejeho nk’abantu bo mu cyiciro cya mbere (cy’ubudehe) kugira ngo nabo babone amata ndetse n’abaturage bamutoranyije kugira ngo ahabwe iyi nka.
Inka zitangwa ziba zujuje ibisabwa
Agira ati, “ iyi nka mpawe nzayifata neza kugira ngo imfashe kwiteza imbere mve mu cyiciro cya mbere nabarizwagamo, mbone amata n’ifumbire bityo ntere imbere nzabashe no kwitura abandi bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, buvuga ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2016/2017, Akarere ka Nyagatare kazatanga inka 900 ku miryango itishoboye ariko ishobora korora inka ikiteza imbere.
Muri iyi miryango, 429 imaze gushyikirizwa inka yagenewe mu gihe indi 389 izahabwa inka ziziturwa n’abazihawe mbere inyana zazo zokaba zigeze igihe cyo kwitura naho 300 zizahabwa abaturage nyuma yo kugenzura niba zujuje ibisabwa kugira ngo zitangwe.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net


