Kuva mu myaka yo hambere, abanyarwanda bagiye bakangurirwa guhuza ubushobozi n’urubyaro, ndetse Leta igenda ibishyira mo imbaraga cyane, zituma batangira kwitabira uburyo bwo kuboneza urubyaro. Gusa umubare munini w’abitabira kuboneza urubyaro uracyari uw’abagore, abagabo bo baragenda biguru ntege.
Umubare w’abatuye u Rwanda urageda urushaho kuzamuka, kandi nyamara ubuso bwarwo bwo bugakomeza kuba Kirometero kare 26,338. Mu rwego rwo kugabanya umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaruvuka bakarutura, abanyarwanda barahamagarirwa kugaragaza uruhare rwabo, kuko bitabaye ibyo, mu myaka itari myinshi iri imbere baraza kubura aho batura.
Ikindi gishobora gukomera, ni uko umubare w’abana bapfa bavuka cyangwa abagore bapfa babyara ushobora kuzamuka, kandi u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu kugabanya iyo mibare yose.
Nk’uko bigaragarazwa n’itangazo rigenewe abanyamakuru ryo kuwa 13 Werurwe 2017 ryasohowe n’Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima RBC (Rwanda Biomedical Center) mu gutangiza icyumweru cyahariwe ubuzima, mu myaka 10 ishize, Leta y’u Rwanda ibinyujije mu ngamba ziteza imbere ubuzima yafashe, yagabanyije imfu z’abana bapfa batarageza ku myaka 5, bava ku 152/1000 mu mwaka wa 2005, bagera kuri 50/1000 muri 2015; abana bapfa bavuka nabo bavuye 86/1000 muri 2005, bagera kuri 32/1000 mu mwaka wa 2015. Abagore bapfa babyara bo bagabanutse ho hafi 80% mu gihe cy’imyaka 15 ishize, kuko bavuye ku 1071/100 000 mu mwaka wa 2000, bagera kuri 210/100 000 muri 2015.
Kugira ngo ibyo bibazo by’ingutu tuvuze haruguru bibonerwe umuti urambye, abaturage barahamagarirwa gutanga umusanzu wabo. Uruhare rwabo rwa mbere ni ukwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro, kandi umugabo n’umugore bakabihagurukira bombi.
Ikitegetse Julienne umuturage wo mu Kagari ka Karwasa Umurenge wa Karwasa mu karere ka Musanze ni umubyeyi w’abana barindwi. Avuga ko ingaruka yo kubyara abana benshi, ari uko uwababyaye ashobora kubura uko abagurira ubwisungane mu kwivuza, bityo barwara ntabone uburyo bwo kubavuza. Aha rero niho haturuka imfu z’abana, kandi n’umugore ubabyara nawe ntabwo aba afite ubuzima bwiza cyane, ku buryo bishobora kumuvira mo urupfu.
Mme Ikitegetse avuga ko abona abana yabyaye bahagije, akavuga ko ariyo mpamvu yisunze ivuriro ngo bamufashe muri gahunda yo kuboneza urubyaro.
Abagabo baragenda biguruntege
Umuyobozi w’ubuvuzi mu bitaro bya Musanze Dr Léon Ngezahayo, avuga ko ku bijyanye no kuboneza urubyaro, Akarere ka Musanze kakiri inyuma umuntu agereranyije n’ibindi bice by’igihugu biri imbere nka Huye. Akarere ka Musanze kari ku ijanisha rya 39% by’abaturage bako bamaze kwitabira kuboneza urubyaro, mu gihe Huye yo igeze kuri 62%.
Dr Ngezahayo aragira ati “ turacyafite akazi kenshi ko gukora, turacyafite kwigisha. Ubwitabire bucye buraterwa n’ibintu byinshi cyane cyane ibihuha, ngo bibatera kumererwa nabi, ibyo bihuha rero abantu bakabihererekanya, ugasanga baratinya kuboneza urubyaro, kandi nta mpamvu zo kubitinya zihari”
Dr Ngezahayo akomeza avuga ko uburyo buhari bw’igihe kirekire ku bagabo kandi bushoboye ni ukubafunga burundu (Vasectomie), ariko ababwitabira ni bake cyane, kubera impamvu zitadukanye.
Ndibwami Martin umuturage wo mu karere ka Musanze, avuga ko imwe muri zo ari uko nyuma bishobora gutera ingaruka mu muryango, aho umugore ashobora guca inyuma we akabyarana n’abandi.
Ndayambaje Allain wo mu Umujyi wa Kigali, we avuga ko atakwifungisha burundu, ngo kuko ibyago bitera bidateguje. Aragira ati “nk’ubu se ndamutse nifungishije burundu, abana nabyaye bose bagapfa, cyangwa ngashwana n’uwo twashakanye bikaba ngombwa ko nshaka undi byagenda bite”
Dr Ngezahayo avuga ko abagore bo bitabira gahunda y’igihe kirekire yo kuboeza urubyaro, nk’udupira bashyirwa mu kaboko cyangwa muri Nyababyeyi, ndetse n’ibinini bahabwa.
Ikitegetse Julienne akomeza yemeza ko abifashijwe mo n’umugabo we n’ubwo bwose batajyana, ngo yitabiriye gahunda yo kuboneza urubyaro, ariko avuga ko ntaho arumva iyo gahunda ikorerwa abagabo. Aragira ati “Kuboneza? Abagabo se baboneza urubyaro ahari? Ntabwo mbizi ko abagabo baboneza urubyaro.”
Kubyara indahekana nta muntu n’umwe wabyifuza. None ho byaba bibi cyane mu gihe muri za ndahekana havuye mo abishora mu buraya ibiyobyabwenge n’ubundi bwomanzi bunyuranye. Nyamara kandi nta gitera umubyeyi ineza nko kubyara.
Bimenyimana Jérémie

