Icyo ni kimwe mu gitekerezo nyamukuru cyaranze igikorwa cy’abaturage ba Nyagatare aho bashyikirije ab’Akarere ka Ngoma toni 34 z’imbuto y’Ibishyimbo.
Iyo mbuto y’ibishyimbo ikaba yaraje ije kugoboka imiryango igera ku bihumbi 7 yo mu Mirenge ya Remera, Rurenge, Mugesera na Rukumberi mu tugari tumwe na tumwe, yagize ikibazo cy’izuba ryinshi ryishe imyaka, babura umusaruro.
Gatarayiha Jean Damascène, umuturage wo mu kagari ka Bugera, Umurenge wa Remera, agira ati, “Hari amasinde manini kubera kubura imbuto. Ubu ubwo tugize Imana tukaba tuyibonye, ni amahirwe akomeye, twiteguye gutera. Njye rwose n’uyu munsi bayimpaye narara nteye. Nibaduha iyi mbuto , turatanguranwa n’ibihe kugi ngo tudacikwa. Nshimiye cyane mbibanye ku mutima abaturage b’Akarere ka Nyagatare kuko bamenye ko dukeneye imbuto yo gutera kuko twagize amapfa none bakaba bemeye kwikebaho bakaduha.”
Abari bitabiriye iki gikorwa
Abayobozi bari muri icyo gikorwa bari bafite ibyishimo byinshi nk’iby’uwo muturage, ku ko ari igikorwa gishingiye ku muco nyarwanda wo kuremya no kuremera umuturanyi,mu gihe ahuye n’ibibazo.
Mu magambo agaragaza ibyishimo biri ku mutima, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis wari waje kwakira iyo mbuto, ati,”Mutubwirire abaturage b’i Nyagatare ko uwo mutima wo gukunda Igihugu n’Abaturage tubibashimira. Biduhaye imbaraga kandi bigaragaza ko ubucuti dufitanye ari ubw’agaciro kuko n’ubusanzwe ‘Inshuti iruta incuro’.”
Agaragaza ko imbuto igiye kugezwa k ubayigenewe kugira ngo, batanguranwe n’ibihe; yizeza ko icyumweru kirangira abaturage bamaze gutera.
Abayobozi ku mpande zombi
Naho Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Nyagatare Kayitare Didace, avuga ko bagize ibihe byiza, bareza ariko bibuka ko abavandimwe babo ba Ngoma, bagize ibihe bibi kandi barigeze kubagoboka muri kamena 2016, ubwo nabo bari bugarijwe n’amapfa.
Ati ” Twagize ibihe byiza, muri ki gihembwe cy’ihinga gishize, ariko tumenya ko hano i Ngoma hari abavamdimwe bakeneye imbuto ku mpamvu y’uko batejeje neza. Niyo mpamvu twazanye iyi mbuto y’ibishyimbo kugira ngo tubatabare.”
Ikamyo yikoreye toni 34 z’imbuto
Muri rusange iki gikorwa ni igikorwa cyo kwishimira kuko ubufatanye nk’ubu bugaragaza imyumvire myiza y’ubumwe bw’Abanyarwanda no gukunda Igihugu nk’uko tubitozwa na Nyakuhabwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net



