Mu muhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe gahunda ya Girinka Munyarwanda cyatangijwe kuri tariki ya 22 Werurwe 2017 mu murenge wa Katabagemu, imiryango 16 muri uyu murenge yituye indi mu rwego rwo kuboroza kugira ngo nabo baziteze imbere.
Uyu muhango wabanjirijwe no guha abana bato amata nka kimwe mu byiza by’inka, guhemba aboroye neza inka bahawe kimwe n’ababashije kwiteza imbere nyuma yo guhabwa izi nka kuva iyi gahunda yatangira mu mwaka wa 2006.
Mukagihana Emerita ,umwe mu bahawe inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, avuga ko yayihawe abarizwa mu cyiciro cya mbere cy’abatishoboye ariko ubu nyuma yo gufumbira umurima we akoresheje ifumbire yakuye ku nka ye yabashije kwiteza imbere ndetse n’abana be hamwe n’abuzukuru be ntibigeze babura amata cyangwa amafaranga yo kwishyura kw’ishuri kandi inka zakomotse ku yo yahawe zimaze guhabwa indi miryango ine.
Bahawe inka, ibikoresho n’imiti
Agira ati, “Ndashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame watangije iyi gahunda ya Girinka Munyarwanda kuko yahinduye imibereho ya benshi mu banyarwanda nange ndimo nkaba nsaba bagenzi bange kutazimya igicaniro bagurisha inka bahawe ngo zibagirire akamaro n’imiryango yabo.”
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kayitare Didas, asaba abaturage borojwe inka kuzitaho uko bikwiye no kubaka indi mibanire myiza n’ababituye.
Akomeza ashimira umukuru w’Igihugu wahitiyemo abanyarwanda iyi gahunda bityo anasaba abaturage kutazamutenguha bagakoresha aya mahirwe babonye biteza imbere kuko urugo rufite inka ruba rufite amahoro kandi rumeze neza.
Kugeza ubu mu karere ka Nyagatare, imiryango 1088 imaze korozwa inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda mu gihe uyu mwaka hagomba korozwa imiryango 900 yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri itishoboye ariko ishobora kuba yakorora inka ikiteza imbere.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

