Abagize inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Gisagara bavuga ko bababazwa na bagenzi babo biyandarika, bikabahesha isura mbi.
Bamwe mu bagize iyi nama y’abagore, bavuga ko bamwe mu bagore, cyane cyane abatuye mu mirenge ya Save na Ndora igaragara nk’irimo imijyi ya Gisagara, bateshuka ku nshingano zabo, bakirirwa mu tubari bakanywa bagasinda.
Nyirasine Christine, uhagarariye inama y’igihugu y’abagoremu murenge wa Ndora, yemeza ko bene aba bagore bahari koko ariko kwiyandarika kwabo biterwa n’ubusinzi, nabwo bukururwa no kunywa inzoga z’inkorano.
Mugenzi we Donatha Uwitonze wo mu murengewa Save, agira ati, “Hari abagore bumvise uburinganire nabi, bakumva ko nabo bagomba kujya mu tubari nk’abagabo,bagataha saa yine z’ijoro. Abo rwose baracyagaragara iwacu muri Save.”
Akomeza avuga ko Ingo zirimo abagore bameze gutyo ngo nizo usanga zibasiwen’ibibazo birimo amakimbirane, ubukene abana baho bafite imirire mibi no guta ishuri.
Mbakeshimana Chantal, umuhuzabikorwaw’inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Gisagara ,mu nama y’inama y’igihugu y’abagore yateranye tariki ya 05 Gashyantare 2017,Abagore bo muri Gisagara bavuga ko iki kibazo bagihagurukiye kuko bashyizeho ingamba zo kwigisha abo bagore biyandarika,byananirana bakagayirwa mu ruhame mu mugoroba w’ababyeyi ndetse hakazamo n’ibihano ku banze kwisubiraho.
Agira ati “Tugiye gufata inshingano, buri wese abe ijisho ryamugenzi we, twigishe abo bagore kuko ni imyumvire mike ibibatera, abanze kumva tubicaza ku gatebe k’umugayo mu mugoroba w’ababyeyi, kandi ntekereza ko nakicaraho kabiri,gatatu, azisubiraho, nibyanga hagemo no guhanwa.”
Ikinyamakuru imbazabigwi cy’Akarere ka Gisagara dukesha iyi nkuru, kivuga ko Akarere ka Gisagara ahanini kagizwe n’igice cy’icyaro.Mu mirenge ya Ndora na Save niho hagaragara ibikorwaby’iterambere bitandukanye, bituma hafatwa nk’imigi.
Kagaba Emmanuel

