Musenyeri Janusz Urbanczyk, indorerezi ihoraho ya Vatikani mu biro by’umuryango w’Abibumbye bishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ubugizi bwa nabi (UNODC), avuga ko icuruzwa ry’ibiyobyabwenge ritacika hakiri ubusumbane mu by’ubukungu.
Nk’uko bitangazwa n’urubuga zenit.org dukesha iyi nkuru, ubwo yari mu nteko ya gatandatu ya komisiyo yo kurwanya ibiyobyabwenge yateraniye i Vienne, ku wa 14 werurwe 2017, Myr Janusz yavuze ko ubusumbane mu bukungu(…) butuma abantu, imiryango n’amashyirahamwe bakora cyangwa bagatanga ibiyobyagwenge, ndetse bakanabicuruza. Agira ati, “ gukuraho ubwo busumbane n’iryo hezwa ku bukungu byaba intwaro ikomeye mu kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge “.
Mu ijambo yagejeje ku bari mu nteko, Myr Urbanczyk yasabye ko bakwiga impamvu nyamukuru zituma hari bamwe bakenera ibiyobyabwenge abandi bakabicuruza kandi bazi ko bitemewe. Akaba asanga ari bwo buryo bukwiye bwo kubirwanya neza.
Agira ati,” hakwiye kubaho kwigisha ku buryo buhoraho abakenera ibiyobyabwenge, ariko hakibandwa cyane ku banyantege nke nk’abana n’urubyiruko “.
Urubuga nkoranyambaga kinyamateka.net dukesha iyi nkuru, ruvuga ko ku bijyanye no kurwanya ubugizi bwa nabi buturuka ku ikoreshwa ry ‘ibiyobyabwenge, Myr Urbanczyk yashimangiye ko umuti wabyo ari ugukuraho ubusumbane n’akarengane. Akaba asanga muri iki gihe isi ifite ubushobozi buhagije bwo kurwanya ubugizi bwa nabi bitabaye ngombwa kwambura uwakoze ikibi amahirwe yo kuba yakwisubiraho.
Ati, “Vatikani ntiyemera ko abahamwe n’ibyaha bifitanye isano n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bahaniswa igihano cy’urupfu kuko ubuzima bwa buri muntu buva ku Mana “.
Myr Urbanczyk yasabye ko ababaye imbata z’ibiyobyabwenga bavurwa ku buryo bwihuse kandi bagafashwa kongera kubana n’abantu neza.
Agira ati,” umuryango ni wo buye fatizo ryashingirwaho ingamba zo gukumira ibiyobyabwenge, kuvura ababaswe na byo, kubagarura mu bandi no gutuma bongera kugira ubuzima. “
Kagaba Emmanuel

