Ibi byatangajwe na Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana, Umwepiskopi wa Cyangungu akaba n’umuyobozi w’akanama k’Abepiskopi gatolika b’u Rwanda mu nyigisho yatanzwe ubwo basuraga aho abapadiri ba mbere ba Tanzaniya n’u Rwanda bigiye.
Abapadiri bagize komisiyo yita ku bapadiri n’abaseminari bakuru bakoze urugendo nyobokamana aho abapadiri ba mbere bigiye.
Kuva tariki ya ya 2 kugeza ku wa gatandatu tariki ya 4 Werurwe 2017, Abapadiri bahagarariye abandi mu madiyosezi bose bari babukereye mu gihugu cyibarutse imfura z’abasaserdoti kavukire b’u Rwanda na Tanzaniya.
Bakigera mu marembo y’urugo abo bapadiri binjiriyemo bwa mbere mu kwezi k’Ugushyingo 1904, abaseminari bahari ubu babakiranye ibyishimo byinshi mu njyana y’akarasisi ka famfare. Abasaserdoti barerera muri urwo rugo babakiriye neza, babatembereza impande zose cyane cyane aho abo bapadiri ba mbere bakoreraga. Binjiye mu nzu abo bapadiri bambere bigiragamo bahavugira isengesho. Bakurikijeho umutambagiro wa Missa watangiriye muri sakrisitiya ya kiliziya ya Paruwasi ya Rubya bagana ku irimbi ry’abapadiri ba Diyosezi ya Rubya (ari naho hashyinguye bamwe mu basaserdoti ba mbere ba kavukire) havugirwa isengesho. Bakomeza bajya jya muri shapeli ya seminari nto yitiriwe mutagatifu Leon ari naho haturiwe Igitambo cy’Ukarisitiya mu rurimi rw’ikinyarwanda.
Mfamfare y’abaseminari ba Rubya
Ababyeyi b’aba bapadiri ba mbere ntibyaboroheye kurekura abo bana babo kuko bumvaga ko kujya gukurikira abazungu b’abamisiyoneri byari nko guta umuco. Bakekaga ko abo ba rutuku (niko babitaga) bazabarya.
Musenyeri Yohani Damaseni yavuze ko ubwo bwitange bw’abapadiri ba mbere bwabera ab’ubu icyitegerezo. Yagize ati ni igitangaza gikomeye. Yakomeje avuga ko ku bapadiri, ari abari aho n’abandi basigaye i Rwanda, bafata abo bapadiri ba mbere Bartazari Gafuku na Donati Rebero nk’igitangaza gikomeye. Abo babiri n’abandi basore bari bamaze kubatizwa bohereje hano na Myr Hirti ntibari bazi ko bazaba abapadiri. Bamaze igihe kinini kirenga iminsi ine mu nzira kugira ngo bagere hano. Bahuye rero n’ingorane nyinshi ariko bazitwaramo gitwari.
Yubile y’itangwa ry’ubusaserdoti, imyaka ijana igiye gushira, i Kabgayi, irangwa no kuzirikana k’ubusasedoti. Usibye amahugurwa n’imyiherero hiyongeraho n’ingendo nyobokamana. Ku mugaragaro, ku ya 7 Ukwakira 2015 i Kibeho ku butaka bwa Bikira Mariya Umubyeyi w’Abasaserdoti ni bwo hatangaje urugendo rwa yubili y’imyaka ijana habaye itangwa ry’ubusaserdoti ku bapadiri kavukire b’abanyarwanda. Musenyeri Bimenyimana yavuze no kurugendo nyobokamana rwo ku wa 23 Gicurasi 2016. Abasaserdoti barenga magana atandatu (600) bo mu Rwanda bakoze urugendo nyobokamana aho abapadiri mu Rwanda mbere yo guhabwa ubusaserdoti babanza kuhafatira uburere. Nyuma y’urwo rugendo hakurikiyeho amahugurwa agenewe abasaserdoti kugira ngo bazirikane kuri ubwo busaserdoti nyine mu iseminari nkuru ya Nyakibanda. Bazirikana cyane cyane k’ubuvandimwe bwabo (ibi bigaragazwa n’imikino igenda ibera hirya no hino mu madiyosezi ihuza abapadiri) no kubyerekeye roho zabo ndetse no mu nguni zose z’ubuzima bazizirikanaho.
Muri uyu mwaka w’ubutumwa 2016-2017, hateganyijwe uru rugendo. Musenyeri yakomeje avuga ko bagiye i Rubya kureba n’amaso yabo aho abapadiri bambere bigiye. Mu gihe kiri imbere ku wa 23 Kamena 2017 bazasura imva ya Padiri wa mbere Baritazari Gafuku. Iyi yubile ikaba izanarangwa by’umwihariko n’itangwa ry’ubusaserdoti ku badiyakoni bose hamwe icyarimwe i Kabgayi ku wa 22 Nyakanga 2017. Mu rwego rwo kwibuka ko ariho babuherewe.
Musenyeri yasoje inyigisho ye asaba abaseminari kuza no kureba koko Kristu.
Agira ati , “Kuri mwe baseminari, twabanye muri iki gihe, iki ni igikorwa gituma umuhamagaro wanyu ukura. Kwiga aho abapadiri ba mbere bize! Nyagasani ati Nimuze murebe. None rero mwabonye kandi mubirimo koko.”
Urubuga nkoranyambaga kinyamateka.net dukesh iyi nkuru, ruvuga ko Musenyeri yasabye abari aho ko basabira abapadiri b’abanyarwanda kugira ngo iyi yubile yinjire muri bo nyirizina atari iby’iminsi mikuru gusa cyangwa iby’inyuma gusa, babashe kuzirikana ku muhamagaro wabo wo gukurikira Kristu. Musenyeri ati, “Dukeneye isengesho ryanyu.”
Kagaba Emmanuel,umwezi.net

