Mu gihe abanyarwanda bitegura amatora y’umukuru w’igihugu azaba mu kwezi kwa Kanama 2017, Tariki ya 26 Werurwe 2017, amadini n’amatorero yo mu murenge wa Kimisagara yteraniye hamwe mu Rusengera Ruzwi nka Restauration Church, asengera igihugu n’abayobozi bacyo.
Abakristo bitabiriye isengesho
Aya masengesho yitabiriwe n’aantu benshi kuko urusengero rwari rwuzuye kandi abayitibiriye ubona bakeye ku mutima bashimishimishijwe n’icyo gikorwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kansime Nzaramba
Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba , ashimira amatorero n’amadini yateguye iki giterane cyo gusengera igihugu, bakaba bahagaze neza mu nshingano zabo nk’abarinzi b’inkike.
Kalisa Mbanda, Umuyobozi wa NEC
Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yasabye abakristo kuzagira uruhare mu matora y’umukuru w’igihugu bakazatora neza kandi bakareba hakiri kare ko bari ku ilisiti y’itora bakabishishikariza n’urubyiruko by’umwihariko urwujuje imyaka 18 n’urundi rugiye gutora ku nshuro ya mbere.
Rev. Rutaysire Antoine, Uyobora Paroisse Anglican ya Remera
Rev Dr Antoine Rutayisire uyobora Paruwasi ya Remera mu itorero rya Angilikani, ni we wigishije ijambo ry’Imana ahamagarira abanyamadini gukorera mu bumwe n’urukundo bagaharanira guhindurira abantu kuri Kristo kuko ari yo nshingano basigiwe na Yesu Kristo.
Havuzwe isengesho risengera igihugu n’amatora ngo azagende neza uko yateguwe kandi rifite agaciro kanini, nkuko bishop Nzeyimana Innocent yabivuze
Bishop Nzeyimana Innocent, (NAIYOTI)
David Kubwimana, uyobora ihuriro ry.amasini muri Kimisagara
Asaba abakristo kuzirikana kujya basengera igihugu nde n’abayobozi bacyo, avuga ko we aramutse atabikoze Imana yazabimubaza, kubw’ibyo buri gitondo uko abyutse na n’ijoro bagiye kuryama, we n’umuryango we bakaba bafata umwanya wo gusengera igihugu.
Chorale Fire, yahimbye indirimbo y’amatora
Apotre Kubwimana David uyobora Christian Family church akaba n’umuyobozi w’ihuriro ry’amatorero yo mu murenge wa Kimisagara, avuga ko Iki giterane cyateguwe kugira ngo basengere igihugu n’amatora ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika azaba ku itariki 4 z’ukwa 8 kugira ngo azagende neza.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net







