Tariki ya 26 Werurwe 2017 mu mujyi wa Kigali habaye ,Inama y’ihuriro ry’abakomoka mu karere ka Rwamagana n’inshuti zabo.
Muri iri huriro, basuzumiye hamwe uburyo akarere ka Rwamagana kaba umujyi ukomeye bigizwemo uruhare n’iryo huriro cyane cyane bibanda ku bikorwaremezo harimo kubaka imihanda ndetse n’inyubako z’ikitegererezo nkuko byatangajwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe ubukungu Mudaheranwa Regis.
Impamvu nyamukuru y’iyi nama y’ihuriro ry’Abakomoka muri Rwamagana ndetse n’inshuti zayo, kwari ugusuzumira hamwe uburyo Rwamagana yaba umujyi ukomeye kuburyo mu minsi itaha umuntu wayigeramo atahatandukanya na Kigali Kugirango ibi bigerweho nuko hagomba kuba ubufatanye bwa buri wese mu kubaka umujyi wa Rwamagana.
Abakomoka i Rwamagana mu nama
Mudaheranwa Regis, avuga ko ku kibazo cyuko mu karere ka Rwamagana kugeza ubu hari ikibazo cy’imihanda idakoze bityo ko iri huriro ryafata iya mbere mu gukora imihanda kuburyo n’abashoramari baramuka bashoye imari yabo mu karere ka Rwamagana batazitirwa n’ikibazo cy’imihanda”.
Visi meya ushinzwe ubukungu, Mudaheranwa Regis
Umwe mu bashoramari ukomoka mu I Rwamagana, Dr Methode agira ati iri huriro rigomba kujya ritanga inama ku mishanga yatekerejweho n’Akarere kuko muu by’ukuri twifuzaga ko iri huriro ryaba umuyoboro kugirango rijye ritanga inama ku mishinga iba yatekerejweho n’Akarere kugirango iri terambere turiho twifuza by’umwihariko iryo kugira umujyi wa Rwamagana umujyi w’ikitegererezo hagomba kubaho ubufatanye ku mpande zombi.”
Mu bindi byagiye bigarukwaho n’abagize ihuriro nuko mu karere ka Rwamagana harebwa uburyo hakubakwa isoko ry’ihahiro rusange (Shoping Center).
Umunyamabanga wa Leta (MININFRA), Kamayirese
Umwe mu bagize ihuriro yagize ati”urugero iyo ujya mu Majyaruguru ntushobora kurenga kwa Nyirangarama imodoka idahagaze ngo abantu bajye kugura icyo bashaka ndetse bamwe babe bajya no kwicyebanura mu by’umubiri, ndetse niyo werekeje Amajyepfo nabwo ntiwarenga ahazwi nko kwa Hji, nonese ni kuki natwe tutagira ahantu nkaho hazwi kuburyo mu ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Rwamagana kaba intangarugero.”
Abari bitabiriye iyi nama bashoje bumvikanye kuzashyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwemo mu minsi ya vuba.
Iyi yitabiriwe na bamwe mu bayobozi batandukanye harimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo Kamayirese, Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Kazayire Judith, n’abayobozi batandukanye b’akarere ka Rwamagana.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net




