Amakuru

COPEDU Ltd yakoze umuganda ufite agaciro kangana n’amanyarwanda miliyoni 5, iremera n’abazunguzayi

Muri gahunda isanzwe ikorwa buri mwaka, Ikigo cy’imari iciririritse n’abakozi bacyo  kizwi nka COOPEDU LTD,  cyiftanije  na bamwe  mu bahoze ari abazunguzayi  bibumbiye mu muryango Rwanda Ministries Network hamwe  n’abaturage bo mu Murenge wa Kimisagara, bakora umuganda rusange  usoza uku kwezi kwa Werurwe 2017.

Abakozi ba COPEDU LTD, mu muganda

Abitabiriye uyu muganda batunganyije kandi basana umuhanda   uherereye mu Kagari ka Katabaro mu Murenge wa Kimisagara,Akarere ka Nyarugenge, banawuteraho ibyatsi birwanya isuri ku nkengero zawo ku buryo ibibyakozwebyatwaye  amafranga angana na miliyoni  5.000 Frw y’amafaranga y’u Rwanda.

Uretse gukora uyu muganda, COPEDU LTD yaremeye bamwe muri aba bagore   bahoze ari abazunguzayi, ibashyikiriza sheki ya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda azabafasha kuzamura igishoro cyabo.

Bari bishimiye iki gikorwa

Gahungu Sosthène,  Perezida wa Njyanama y’Akagari ka Katabaro, ashimira  COPEDU LTD yabafashije gukora umuhanda, avuga ko ibinyabiziga byahanyuraga mu  buryo bugoranye bigoranye.

Uwamariya Caritas, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubucuruzi muri COPEDU Ltd, avuga ko ibyakozwe ari ibisanzwe muri COOPEDU LTD kuko   basanzwe bifatanya n’abanyarwanda mu bikorwa nk’ibi bigamije kubaka igihugu.

Agira  ati “ rimwe mu gihembwe dukora umuganda dufatanije n’abaturage batuye umurenge uba wagenwe, kugeza ubu twakoze mu mirenge itandukanye y’Umujyi wa Kigali no mu Ntara y’Uburasirazuba, ubu hari hatahiwe  umurenge wa Kimisagara, ni umwe mu mirenge ifite abagore benshi bakoreraga mu muhanda bumvise ubukangurambuga bwa Rwanda Ministries Network ifatanyije na COPEDU Ltd batangira kugana amasoko azwi no gukorana n’ibigo by’imari.

Abagore bahoze mu buzungazayi

Akomeza avuga ko  ariyo mpamvu bahisemo gukorana umuganda nabo mu gihe hanasozwa ukwezi kwahariwe umugore,turashimira abagore mwese mwitabiriye uyu muganda ariko by’umwihariko abahoze ari abazunguzayi. Turabasaba kuba imboni za bagenzi banyu mukabashishikariza kwishyira hamwe bakagana ibigo by’imari mu rwego rwo kwiteza imbere. Turashimira mwebwe mwese mwafunguye konti muri COPEDU Ltd kandi namwe mukiri mu nzira twiteguye kubakirana yombi .

Bishop Mukansigaye Margaret, Umuyobozi wa Rwanda Ministries Network, avuga ko  hari imishinga isaga 10 bari bafite, ayo mafaranga bahawe akazabafasha kuyihutisha.

Ati, “ binyuze mu nguzanyo COPEDU Ltd izabafasha guca abagore bakora ubucuruzi butemewe bitarenze muri Kanama 2017.Turatekereza gutangiza imishinga 10. Kugeza ubu, Rwanda Ministries Network (RMN) ifite intego ko nk’abakiristu, ibibazo igihugu gifite tubigira ibyacu, twafashe kimwe cy’ibanze cyo  kubaganiriza  no kubahuza na COPEDU LTD kandi tuzakomeza kubaba hafi.”

Akomeza avuga ko  amafaranga n’izindi nkunga zitangwa na Leta zizafasha aba bagore kunoza ibyo bakora kandi byemewe bakikura mu bukene kandi hari icyizere ko bizagerwaho.

COPEDU Ltd ni ikigo cy’imari kimaze imyaka 20 gitanga serivisi zo kubitsa, kubikuza no kuguriza abantu bose ariko kikagira umwihariko ku bagore.

Abaturage bari baje kwifatanya na COPEDU LTD

COOPEDU LTD, Ifite amashami 10, muri yo icyenda akorera mu Mujyi wa Kigali. Icyicaro gikuru kiri Kicukiro, ikagira ishami riri Kimironko, Remera, Mulindi, Gisozi, Batsinda, Nyabugogo, mu isoko rya Nyarugenge no mu nyubako ya CHIC . Irindi shami riri mu Burasirazuba, mu Karere ka Rwamagana, rikakira abatuye Kayonza, Ngoma, na Gatsibo.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

 

1 Comment

1 Comment

  1. Petit

    March 29, 2017 at 6:55 am

    COPEDU LTD nanjye nyigiramo compte ariko byumwihariko badusobanuriye gahunda bafitiye abatuye mumanegeka yo kubatuza munzu zabo ziri ahantu heza “TURA IWAWE” bihuza nurugero rwiza batanze batanga inkunga yo gukura abagore mu muhanda nsanga utari muri COPEDU yarasigaye pee! byaranshimishije bakomereze aho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM