Mu bigo nderabuzima byo mu Karere ka Huye hafunguwe gahunda y’ibyumba by’urubyiruko (Youth Corner). Iyi ni gahunda yatangijwe mu karere ka Huye mu rwego rwo gukangurira urubyiruko kwirinda inda zitateganijwe.
Iyi gahunda ije mu gihe hashize iminsi mike imu Karere ka Huye hatangijwe ubukangurambaga bugamije kwigisha abaturage kuboneza urubyaro.
Niwemugeni Christine,visi meya ushinzwe imibereho myiza
Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza Niwemugeni Christine, asobanura ko impamvu hashyizweho ibyo byumba ari ukugira ngo urubyiruko rubone amahirwe asumbye ay’abandi yo kugira aho babwiriwa iby’ubuzima by’imyorokere kandi bisanzuye.
Agira ati, “ urubyiruko iyo rudasobanuriwe neza iby’ubuzima bw’imyororokere ruhura n’ingaruka, cyane cyane zo gutwara inda zitateganijwe ku bakobwa n’abahungu bakaba bashobora gutera inda zititeguwe.Si ibyo gusa kandi kuko bashobora no kwandura indwara nyinshi zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.”
Uyu muyobozi agaragaza ko cyane cyane ibi byumba bije ari nka kimwe mu bisubizo bizakoreshwa mu kurandura ikibazo cy’abakobwa batwaraga inda zitateganijwe.
Mu bindi bisuzbizo byo kwirinda inda zitateganijwe, agaragaza ko harimo ibiganiro hagati y’ababyeyi n’abana. Uyu muyobozi agasaba abayeyi kuganiriza abana babo kuva bakiri bato kugira ngo batazatungurwa n’ubuzima bw’imyororokere baramaze gukura.
Ibyumba by’urubyiruko byatangijwe ku bigo nderabuzima cumi na bitandatu bibarizwa mu Karere ka Huye, ndetse no ku bitaro by’Akarere bya Kabutare. Biteganijwe ko urubyiruko ruzajya rwakirwa buri wa gatatu wa buri cyumweru, rugahabwa servisi zinyuranye zirimo ubujyanama ku kwirinda inda zitateganijwe, kwirinda ubwandu bw’agakoko gatera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Ibi byumba by’urubyiruko byatangijwe nka kimwe mu bisubozo by’ikibazo cy’abana b’abakobwa batwaraga inda zitateguwe. Raporo ku mibare y’abakobwa batarageza ku myaka cumi n’umunani batwaye inda zidateganijwe mu Karere ka Huye mu mwaka wa 2016,yagaragaje ko abakobwa babarirwa hagati ya 350 na 360 batewe inda zidateganijwe. Ubu buryo bwatangijwe bw’icyumba cy’urubyiruko kikaba ari kimwe mu bisubizo byo gukumira gutera no guterwa inda zitateguwe ku rubyiruko
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

