Nyuma y’uko intumwa za rubanda ziganiriye n’abavuga rikijyana mu karere ka Ngororero ku bibazo byugarije umuryango birimo uburaya n’ubusinzi, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Kanyange Christine yatumije inama yamuhuje n’abacuruzi, abafite utubare na resitora baganira ku bibazo bibangamiye ubusugire bw’ingo.
Hibanzwe cyane k’uburaya, ubusinzi, isuku nke mu tubari no mu maresitora, gucumbikira indaya ibi bifatwa nk’imungu imunga umuryango nyarwanda.
Indaya muri transit center ya Kabaya
Abakorera mu mujyi wa Ngororero bemera ko indaya ziri mu basenya umuryango kuko zikurura ugusesagura, ubushoreke n’ umutekano muke. Ku rundi ruhande banemera ko bamwe muri bo aribo bacumbikiye za ndaya. Banemeza ko izo ndaya anarizo zikurura ubusinzi.
Abarya badahinga barimo inzererezi nabo bavuzwe mu bakurura umutekano muke mu ngo kuko baba batunzwe n’ubujura.
Ku manywa ngo birirwa mu tubare nijoro bagacukura amazu y’abaturage cyangwa bakiba imyaka .
Nyuma yo kugaragaza ko indaya ari ikibazo ku busigire bw’umuryango, Kanyange Christine, amu mugambo akarishye , avuga ko abazicumbikiye bahawe isaha imwe bakaba bazirukanye. Ibi yabivuze ari saa 15h30 ko bitarenze saa 16h30 zigomba kuba zahambirijwe kandi abacuruza inzoga bakubahiriza amasaha.
Umuyobozi wa polisi SSP DPC Gasangwa Marc, avuga ko uburaya ari ikibazo cyugarije ubusugire bw’ingo.
Agira ati, “kuba abiganje mu buraya bafite munsi y’imyaka 18, bakaba bararana n’abagabo benshi, bakabyara ubutitsa bibangamiye umuryango.”
Agaruka ku babacumbikiye abasaba ko babirukana kuko banakurura umutekano muke kuko akenshi baryamana n’ibisambo kandi ababacumbikiye nabo baryamana nabo kandi mu mwanda utagira izina.
Ibi byemeza n’ uwitwa Karibu ufite akabari akaba na shefu wa zone. Agira ati, “ hari abantu biyubashye bajya bafatirwa muri uwo mwanda.”
Nyuma yo guhabwa igihe ntarengwa cyo kwirukana abo bacumbikiye, abatibariye inama 20 kuri 32 bagaragaje impungenge ko indaya bacumbikiye zitari bwemere gutaha.
Uwitwa Tabaruka uzicumbikiye fafi y’ibiro bya Point d’Ecoute hafi y’aho bita ku Rukiko, Mugabo Alexis, uzifite ahitwa mu Gahenge , Felisiyani, Ntabazirabose, Butorano, Habakubaho, Nsanzimana, Ntwari Laurent n’abandi, nabo biyemereye ko bazicumbikiye aho bita mu Kajagari.
Abacumbikira indaya bemeza ko zibangamiye ubusugire bw’ingo
Nyuma yo kwakira izi mpungenge, ubuyobozi bw’akarere bufatanije n’inzego z’umutekano abayobozi b’utugari n’imidugudu, bwafashe icyemezo cyo gukora umukwabu ikibazo kikava mu nzira.
Cyakora ku rubuga rwa Ngororero Network, hari uwavuze ngo “igisubizo kirambye ntabwo ari ukuzirukana kuko zirasubira n’ubundi mu miryango, ahubwo hagakwiye ahubwo kubakusanya mukabaganiriza mukamenya impamvu zibatera kuza mu buraya, bakigishwa, bagasobanurirwa n’ibihano bibategereje.
Icyo uyu atazi nuko izi ntera zose zagezweho kandi inshuro nyinshi, hari abajyanywe muri iriya transit center iba mu murenge wa Kabaya inshuro zirenze 3 ariko ntibyatumye bacika ku ngeso.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net