Tariki ya 4 Mata 2017, ku rwego rwa buri Murenge mu Mirenge igize Akarere ka Ruhango habaye igikorwa cy’isuzumabikorwa ku bikorwa by’abahinzi ba kawa barushije abandi mu kwita ku ikawa.
Iki gikorwa cyabaye muri gahunda y’amarushanwa y’abahinzi ba kawa abera mu gihugu cyose, akaba agamije kugaragaza no guhemba abahinzi bitaye ku gihingwa cya kawa kurusha abandi kuva ku rwego rw’Akagali kugeza ku Karere.
Iki gikorwa cyari kigamije gushishikariza abahinzi ba kawa kurushaho kwita kuri iki gihingwa gifite uruhare runini mu kuzanira u Rwanda amafaranga akenerwa mu kugura mu mahanga ibintu byinshi Igihugu kidafite kandi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi no uurushaho kwita ku gihingwa cya kawa byitezweho gutuma umusaruro wiyongera mu bwinshi no mu bwiza, nabyo bikagira uruhare rugaragara mu gutuma ubukungu bw’abahinzi n’ubw’Igihugu bwiyongera, bityo imibereho y’abaturageikarushaho kuba myiza
Umwe mu bahinzi batatu barushije abandi Kanyenzi Zacharie wo mu murenge wa Mbuye, mu Kagali ka Nyakarekare akaba afite ibiti bya kawa bisaga ibihumbi 10, nde akaba abisaruraho toni zisaga ibihumbi 10 za kawa y’ibitumbwe.
Avuga ko gufata neza kawa bisaba kuyihoramo buri gihe. Agira ati, “Umuhinzi agomba guhora ayibagara agakuramo ibyatsi bibi, akayikiza ibisambo, akayisasira, agafumbiza imvaruganda n’imborera kandi agatera umuti wica udukoko”.
Akomeza avuga ko gufata neza kawa bisaba kwigomwa no guha umwanya w’ibanze ibikorwa bigamije kuyifata neza kuko iyo afite amafaranga 5000 adashobora gutekereza guhaha kandi kawa ikeneye kwitabwaho.
Hakizimana Claver asobamura uko akorera kawa
Mu Murenge wa Mbuye, hari abahinzi benshi bafatira urugero ku musaza Kanyenzi mu kwita kuri kawa.
Barindikije Théogène, atuye mu Mudugudu wa Kangoma, Akagali ka Kizibere. Avuga ko yahoranye kawa 1000 kandi zifashwe nabi, ariko ngo mu myaka 8 ishize yagize amahirwe yo kugera mu murima w’uyu musaza no kwigira ku byo akora akaba yarantoje gukunda kawa no kuyifata neza kandi kugeza ubu nkaba nkimufataho urugero.
Naho Hakizimana Claver w’imyaka 56 na we ari mu bahize abandi akaba atuye mu Kagali ka Gisanga. Afite ibiti 4500 bya kawa akaba avuga ko inyungu abona amaze kwishyura ibyo yayitanzeho byose ibarirwa mu bihumbi bisaga 700.
Nawe avuga ko gufata neza kawa yabyigiye kuri Kanyenzi, ubu akaba yarabigize intego,abandi bahinzi bakaba babimwigiraho.
Nanone kandi, Hakizimana Jean Baptiste na Nzeyimana Faustin batuye mu mudugudu wa Sahara, Akagali ka Gisanga, bavuga ko bamwigiraho gukunda kawa no gukunda umurimo muri rusange kuko kawa ye ayitaho cyane ku buryo n’abandi bahinzi bumva bajya babikora nka we.
Kimwe na bagenzi be, Muvunantwari avuga ko nta rindi banga rituma abasha kubona umusaruro nk’uwo uretse kwita kuri kawa, birimo kuyibagarira, kuyikata, kuyikiza ibisambo, kuyitera umuti n’ifumbire,no kuyisasira.
Nubwo abo bahinzi bahize abandi mu gufata neza kawa mu Murenge wa Mbuye, bigaragara ko bafite ingorane zo kubona isasiro ihagije.
Mu rwego rwo gukemura icyo kibazo, Umukozi w’Akarere ka Ruhango, ushinzwe ibihingwa byoherezwa mu mahanga, Hakizimana Emmanuel,abahinzi gutera ibyatsi ku miringoti n’aho bishoboka hose mu mirima ya kawa, by’umwihariko abashishikariza gutera ibyitwa temeda kuko biri mu bitanga umusaruro mwinshi.
Umuyobozi w’Akarere kqa Ruhango, Mbabazi François Xavier, ashishikariza abafashamyumvire mu buhinzi, abajyanama b’ubuhinzi, abayobozi b’amatsinda ya kawa, n’abahinzi b’indashyikirwa mgukorera kawa mu midugudu yose y’Umurenge wa Mbuye.
Umurima wa Kawa isasiye neza
Agira ati, “ murasaba gukomeza kurushaho gufata neza kawa kugira ngo ibashe gutanga umusaruro mwinshi kandi mwiza, bityo n’amafaranga yinjiza mu isanduku y’Igihugu abashe kwiyongera. Kwiyongera kw’aya madovize kukazafasha kugabanya icyuho kiri hagati y’ibyo u Rwanda rutumiza n’ibyo rwohereza mu mahanga.
Muri aya marushanwa yo gufata neza kawa, ku rwego rw’Akarere ka Ruhango, abahinzi babiri bazaza imbere mu gufata neza kawa bazahabwa inka, abandi bahabwe ibihembo binyuranye bikoreshwa mu gufata neza kawa.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net