Amakuru

Umurenge wa Bwira: Kubera kutabona umuriro, iterambere ryabo riradindira

Abaturage bo mu murenge wa Bwira mu karere ka Ngororero mu ntara y’uburengerazuba by’umwihariko urubyiruko baravuga ko bahangayikishijwe no kutagira umuriro w’amashanyarazi kandi ibikorwa remezo byawo bihari. Ibi bidindiza iterambere ryabo kubera kutabona imirimo bakihangiye bawufite.

Iyo ugeze mu gasantere ka Kabarondo, ubona urubyiruko ruri ku muhanda rudafite akazi rukora. Bamwe baba baganira, abandi bakina amakarita. Iyo uhagaze ubona ruwe rukwegera. Bamwe muri bo iyo bamenye ko uri umunyamakuru baguhurizaho ibibazo bibugarije. Muri ibyo bavuga harimo icy’umuriro w’amashanyarazi. Ngo iyo bawugira baba baratangiye ibikorwa byo kwihangira imirimo ibabateza imbere nko gusudira, gushinga salon zogosha [Salon de Coiffures], ububaji, gukoresha ibyuma by’ikoranabuhanga nka mudasobwa mu gutanga serivise zitandukanye, ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye byifashisha umuriro w’amashanyarazi.

Abaturage b’umurenge wa Bwira

Nshutiyimana Alexis w’imyaka 22 y’amavuko, atuye mu kagari ka Kabarondo mu murenge wa Bwira. Agira ati “Hashize imyaka igera kuri 3 bamanitse amapoto n’intsinga z’amashanyarazi. Twari twizeyeko tuzahita tubona umuriro tugatangira gushinga salonzyo kogosha, tugakorera amafaranga tukabasha kwiteza imbere nk’urubyiruko. Ariko, amaso yaheze mu kirere dutegereje umuriro ko uza ngo dutangire umushinga wacu turawubura.”

Bizimana Emmanuel w’imyaka 24 y’amavuko, nawe yemeza ko kubura umuriro w’amashanyarazi byadindije iterambere ryabo. Ati “Nk’ubu iyo tugira amashanyarazi tuba twarishyize hamwe tugashinga atoliye yo gusudira [Atelier de Soudure] tukiteza imbere. Ntibishoboka kuko umuriro utaratugeraho. Nta n’icyizere dufite kuko hashize igihe kinini tuwutegereje ariko tutawubona!”

Urubuga nkoranyambaga paxpress dukesha iyi nkuru, ruvuga ko mu kwezi kwa karindwi umwaka ushize, aba baturage bavuga ko batanze amafaranga ibihumbi cumi na bitanu (15.000frw) ku tugari batuyemo y’ ifatabuguzi ngo bazahabwe mubazi zizwi nka Cash Power. Dusabeyezu Jean Baptiste, wo mu kagari ka kabarondo, agira ati “Twaganiriye n’abayobozi batubwira ko tugomba kwishyura amafaranga y’ifatabuguzi kugira ngo umuriro uze, turayatanga, none igihe batubwiye ngo uzatugeraho cyararenze. Bahora batubwira mu kwezi gutaha, kwagera bati nimutegereze mu kwezi gutaha, bigahora gutyo.”

Akomeza avuga ko harimo n’abagiye bishyura amafaranga 56,000frw y’ifatabuzuguzi kuri Banki y’abaturage ubu bakaba ari nta n’icyizere bafite cyo kumenya aho bigeze ngo bahabwe umuriro w’amashanyarazi biteze imbere. Dusabeyezu ati “Nyine ntakundi twagira, ubu twaraparitse twabaye nk’abumiwe.”

Ikibazo gikurikiranirwa hafi

Ubuyobozi bw’umurenge bwo buvuga ko ikiibura ari cash Power gusa kandi nazo zikaba zaraje zigeze ku karere. Mwumvaneza Alphred, umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Bwira, (Etat Civil) wari witabiriye ibiganiro byateguwe n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro PaxPress, yagize ati “Wenda n’ubwo abaturage bataratangira gucana, ikikibura gusa ni ukugirango haboneke Cash Power. Zari zatinze kuboneka ariko amakuru dufite ni uko zaje ziri ku karere”

Ubuyobozi bw’akarere nabwo bwemeza ko mu gihe cya vuba umuriro uzaba ubagezeho bagatangira gucana no gukora ibikorwa bibateza imbere. Ndayambaje Godefroid, Umuyobozi w’akarere ka Ngororero yagize ati ‘’Guhera kuwa mbere[Taliki ya 10.04.2017] Cash Power zizaba zabagezeho batangire gukoresha umuriro w’amashanyarazi.”

Gusa ariko ubuyobozi bw’akarere buvugako atari ikibazo cya cash power zatinze kugera ku baturage, kuko ngo habayemo n’ikibazo cy’uko Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi REG cyatinze kwishyura uwafashe Kontaro yo kugeza amashanyarazi ku baturage.

Umuyobozi w’akarere akomeza avuga ko iki kibazo bagiye kugikurikiranira hafi ku buryo bitagomba kubuza abaturage kubona umuriro w’amashanyarazi mu byumweru bibiri gusa biri imbere.“Icyo kibazo kindi ntabwo twari tuzi imbogamizi zabayemo. Ariko duhereye ku cyizere abayobozi bo muri REG baduhaye, turakurikirana kugir ango kitazaraza amasinde.Biratuma tubikurikirana umunsi ku wundi.”

Uru ruba paxpress.rw rusoza ruvuga ko n’ubwo ubuyobozi bwizeza abaturage ko umuriro ugiye kubageraho, hashize imyaka irenga 2 hari intsinga z’amashanyarazi ziri ku mapoto amanitse, abaturage bavugako bazibona nk’umutako kuko ntacyo zibamariye. Ubundi ngo aba baturage bagombaga kuba barabonye umuriro w’amashanyarazi mu kwezi kwa karindwi umwaka ushize wa 2016 ariko kugeza n’uyu munsi baracyari mu kizima.

Bwira ni umwe mu mirenge 13 igize akarere ka Ngororero, ifite ubuso bwa Kilometerokare 38.6, ikaba ituwe n’abaturage bagera ku bihumbi 18.824, ukaba ari umurenge w’imisozi miremire yo mu isunzu rya Congo Nil.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM