Amakuru

Gatsibo : Ubuvugizi bw’abana bumaze kugeza kuri byinshi bagenzi babo

Ijwi ry’abana(Children’s Voice Today)  ni umuryango w’imbere mu gihugu(local NGO) watangiye mu mwaka wa 2001 ugamije guha abana amahirwe yo kugira uruhare mu byabateza imbere ndetse banagaragaza imbogamizi bahura nazo zigashakirwa ibisubizo.

Umuryango Children’s Voice Today ubitewemo inkunga na PLAN INTERNATIONAL yo mu gihugu cya Sweden mu mushinga  Right to Protect and Participation wahuguye abana bo mu Karere ka Gatsibo.
Uyu muryango  uhugura abana bagize ihuriro ry’abana ku rwego rw’umurenge baturuka mu mirenge yose n’abo ku rwego rw’Akarere.

Uhugura abana ku ngingo zitandukanye zirimo, amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bw’umwana (Convention of Rights of the Child CRC),Amasezerano Nyafurika y’imibereho myiza n’uburenganzira by’umwana(African Charter of Welfare and Rights of the Child ACWRC),Itegeko No 54/2011 ryo kuwa 14 Ukuboza 2011 ryerekeye uburenganzira bw’umwana no kumurinda,Politiki ya Leta yo kurengera umwana (Child Protection Policy),Gukorera ubuvugizi abana bafite ibibazo kurusha abandi no kuzamura imyumvire kurengera umwana no kugira uruhare mu bimukorerwa,Gukora inkuru z’ubuvugizi zisohoka mu kanyamakuru k’abana kitwa IJWI RYANJYE,Kubibutsa inshingano zabo no kubatoza uburyo bw’iterambere hakiri kare hagamijwe kurwanya ubukene.

Abana bo mu Karere ka  Gatsibo 

Nyuma yo guhabwa  amahugurwa atandukanye,abana bahagarariye abandi mu mirenge ndetse no ku rwego rw’Akarere basubira iwabo bagahugura bagenzi babo ndetse bakabakorera n’ubuvugizi aho babona uburenganzira bw’abana butubahiriza nkuko bikwiye.

Abana bibumbiye muri club Vision bo mu murenge wa Kageyo bamaze gukora ibikorwa bitandukanye birimo gukorera ubuvugizi abana 4 bataye ishuri ariko ubu bakaba bararisubiyemo binyuze mu buyobozi bw’umurenge.

Gakwaya Jean Marie Vianney,umukozi w’umushinga ‘Children’s voice today,  avuga ko uyu mushinga umaze kugeza ku bana ibikorwa bitandukanye ndetse bakaba bamaze kumenya uko bakwikemurira ibibazo iyo bahuye nabyo,uyu mushinga ukorera mu mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo,ifite abanyamuryango 1080 bibumbiye mu ma clubs 16 ikaba amaze guhugura abana bagera kuri 482.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM